advertising

Advertising

Byinshi kuri album nshya ya Christopher uri no mu myiteguro yo kuba Producer

by January 31, 2026
3 weeks ago

Muneza christopher, umuhanzi umaze kuba ubukombe mu muziki Nyarwanda yashyize hanze album nshya yise H2O. ni Album yari imaze igihe itegerejwe nabakunzi b’umuziki mu Rwanda ndetse no hanze. H2O (Harnessing 2 Opposites) ni album yatangiye guteguza abakunzi be mu myaka 3 yatambutse.

Ni album kandi yavuze ko yatangiye gukoraho mu myaka icyenda itambutse kuko hari indirimbo ziyiriho yakoze muri icyo gihe. Album H2O yagizwemo uruhare n’abahanzi batandukanye barimo Intore Masamba aho bakoranye iyitwa NZAZA, Angel Mutoni bakoranye iyitwa PARTY, ndetse niyo bakoranye na murumuna we Spin ndetse na Kivumbi King yitwa RIGHT HERE.

Iyi Album kandi ahamya ko ku kigero kinini ari we wayikoreye kuko amaze igihe kinini yiga gutunganya indirimbo. Gusa nanone ahamya ko atayifashije we ubwe ahubwo ko hari abandi ba producers bayimufashijeho .

Topher  agaragaza ko iyi album yagiye itinda cyane kuko hari imirimo yari akiyikoraho. Aganira n’itangazamakuru, yagize ati “Ni album yagiye itinda kuko hari imirimo nari nkiyikoraho, nifuje kuyikora nitonze kuko nagerageje kuyikora ku buryo butandukanye n’izindi nagiye nkora, ku buryo abakunzi b’umuziki bazumva umuziki utandukanye n’uwo basanganywe.”

Si ziriya ndirimbo gusa kuko hari nizindi yakoze wenyine zitandukanye harimo Belong To Me, Drunk, Ndicuza,To Us, Poz na Voleyari.

Iyi ibaye album ya gatatu uyu muhanzi asohoye nyuma y’iyitwa HABONA yamuritse muri 2013 muri selena hotel ndetse niyo yaherukaga kumurikira muri kigali convention center yitwa IJURU RITO muri 2017.

UMWANDITSI: Kwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin

Next Story

Ubushinwa bwakuyeho ibihano ku Bongereza 6 bagize Inteko Ishingamategeko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop