Indirimbo nshya ya Davis D yasohotse Taliki 25 Mutarama 2026 ni imwe mu ndirimbo ziri gukundwa cyane n’Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga. Ni indirimbo yafatanyije na Ish Kevin nawe umaze kumenyerwa mu njyana ya KinyaTtrap.
Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi be ndetse n’aba muzika muri rusange aho bigaragarira mu mibare yabamaze kureba dore ko ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa inshuro 286,000.
Muri iyo ndirimbo Davis D mu nyikirizo agira ati:“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’ifi. Ikibabaje cyane kandi wowe ntabyo uzi. Turarenze!”
Iyi ndirimbo “Turarenze ” yasohotse mu gihe muri iyi minsi Davis yatangaje ko uyu mwaka afite imishinga myinshi yo gushyira mu bikorwa ndetse ko azanasubukura ibitaramo byinshi bitandukanye harimo ‘Shine Boy Fest’ yaherukaga kuba muri 2024.
Ubwo iki gitaramo cya ‘Shine Boy Fest’ cyabaga muri 2024 ku nshuro ya1, Davis D yagikoze ari kumwe n’abahanzi barimo Umunya-Afurika y’Epfo Nasty C ndetse n’Umurundi Drama T . Yari kumwe kandi n’abahanzi bo mu Rwanda nka Lisaa, Diez Dola na Passy Kizito.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe, Davis D yakomoje ku ihangana rimaze iminsi muri Show Biz Nyarwanda by’umwihariko hagati ya Bruce Melody na The Ben avuga ko nta na kimwe riri gufasha mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, agahamya ko abakunzi b’umuziki babikurikira cyane ari uko baba babuze ibindi byo gukurikira.
Ati “Nta kintu na kimwe biri gufasha, si nkeka ko biriya ari ibintu bikigezweho kuko ntabwo biri mu kazi. Ihangana rya nyaryo ni uko abantu bahanganisha ibikorwa, usohora indirimbo undi nawe agasohora indi, waba wakoranye na Davido nkakorana na Omah Lay, wakoranye na Burna Boy nanjye nkorana na WizKid, waguze inzu nanjye ndayiguze, waguze Lamborghini nanjye nayiguze, iryo niryo hangana ry’abagabo.”
Gusa nanone Davis ahamya ko igishimishije ari uko bigaragara nk’aho ibyari uguhangana bagiye kubikora nko gufatanya, ndetse ahamya ko ibyo aribyo bikenewe mu iterambere ry’umuziki.
Davis D ni umwe mubahanzi bafite ubunararibonye muri muzika Nyarwanda ndetse wagiye agira uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato n’abo bakabasha kugaragaza ubushobozi bwabo muri muzika.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson