advertising

Advertising

Perezida wa Togo mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

January 30, 2026
1 min read

Perezida wa Repubulika ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Akimara kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Gnassingbé aherutse kugirira mu Rwanda muri Mutarama 2025, aho ibihugu byombi byari byaganiriye ku buryo byarushaho gushimangira imikoranire yabyo mu nzego zitandukanye.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko abayobozi b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byibanze ku bufatanye mu by’ubucuruzi, ubuhinzi, ishoramari, ubukungu burengera ibidukikije ndetse n’umutekano w’Akarere.

Mu bihe byashize, Perezida Faure Gnassingbé na Perezida Paul Kagame bagarutse ku kamaro k’umubano umaze igihe uri hagati y’u Rwanda na Togo, bashimangira ko ufite uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Gnassingbé yagaragaje icyizere cy’uko uru ruzinduko ruzavamo ibisubizo byiza, anasobanura ko ari amahirwe yo gushyiraho inzira nshya z’ubufatanye burambye.

Perezida Kagame na we yemeje ko u Rwanda rushima cyane umubano rufitanye na Togo, ashimangira ko rwiteguye gukomeza kuwagura hagamijwe inyungu rusange.

Abakuru b’ibihugu byombi biyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye ndetse no gushyira mu bikorwa imishinga igamije iterambere rirambye.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

RIB yafunze abantu batatu bakekwaho gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu

Next Story

Element Eleeeh na Bwiza mu muzigo umwe wo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

Latest from Izindi nkuru

Go toTop