advertising

Advertising

Police FC isezerera Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma

January 29, 2026
1 min read

Ikipe ya Police FC yatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri (½) cy’Igikombe cy’Intwari cya 2026, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, witabiriwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru.

Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino yagaruye mu kibuga Abedi Bigirimana wari umaze igihe adakina kubera imvune. Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu bwitonde, ahanini akinishiriza hagati mu kibuga, nta na rimwe hagaragaramo uburyo bwinshi bw’ibitego mu minota ya mbere.

Ku munota wa 18, Police FC yabonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu, ubwo rutahizamu Ani Elijah yacaga ba myugariro ba Rayon Sports agatera umupira mu izamu. Icyakora, umunyezamu Kwizera Olivier yari yahagurutse neza arawukuzamo, akiza ikipe ye igitego cyari cyabazwe.

Nyuma y’aho, Police FC yakomeje kwiharira umupira cyane cyane mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, igerageza gushaka igitego ariko ikagorwa no gutsinda. Rayon Sports na yo ntiyabashije gushyiraho igitutu gihagije imbere y’izamu rya Police FC, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Police FC yakomeje kwigaragaza nk’ikipe ishaka intsinzi. Habonetse coup franc nziza yatewe na Ishimwe Christian hafi y’urubuga rw’amahina, umupira ukorwaho na Kwizera Olivier ujya muri koruneri. Ibi byerekanye igitutu Police FC yari ikomeje gushyira kuri Rayon Sports.

Ku munota wa 65, Police FC yabonye penaliti nyuma y’uko umupira ukorewe mu rubuga rw’amahina na Emery Bayisenge wa Rayon Sports. Penaliti yinjijwe neza na Byiringiro Lague, atsindira ikipe ya Polisi igitego cyonyine cyabonetse muri uwo mukino.

Nyuma yo gutsindwa, Rayon Sports yahinduye imikinire itangira gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 74, Ben Aziz Dao yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko Ndikumana Asman ananirwa kuwugeraho, umupira urarenga.

Mu minota icumi ya nyuma, Rayon Sports yagerageje ibishoboka byose, ibona koruneri ebyiri zikurikiranye, ariko ubwugarizi bwa Police FC bwakomeje guhagarara neza, burinda izamu ryayo kugeza ku isifuro ya nyuma.

Umukino warangiye Police FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, biyihesha kujya ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari, aho izahurira na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026. Iyi izaba ari inshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe ya Police FC na APR FC ahuriye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, ibintu byerekana ihangana rikomeje hagati y’izi kipe zikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Bwiza yateguje rw’ibitaramo bishingiye ku muzingo we wa Gatatu

Next Story

Burna Boy yibuka AKA anagaragaza ko batandukanye nta rwango

Latest from Imyidagaduro

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe cyari kigamije kumenyekanisha no gutegura igitabo yanditse ku buzima n’ibibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare
Go toTop