advertising

Advertising

Burna Boy yibuka AKA anagaragaza ko batandukanye nta rwango

January 29, 2026
1 min read

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Burna Boy, yunamiye umuraperi wo muri Afurika y’Epfo Kiernan Jarryd Forbes wamamaye ku izina rya AKA, amwibutsa ku isabukuru ye anagaragaza ko yitabye Imana nta makimbirane akiri hagati yabo.

Ubu butumwa bwagaragaje isura nshya y’umubano wabo, nyuma y’imyaka bari barigeze kugirana umwuka mubi wakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mwaka wa 2019, Burna Boy na AKA bagiranye amakimbirane akomeye yaturutse ku magambo bombi bagiye batangariza ku mbuga nkoranyambaga. Ayo makimbirane yatumye bagenda baterana amagambo asesereza, bikurura impaka nyinshi mu bakunzi b’umuziki wo muri Afurika.

Ibyo byarushijeho gukomera ubwo AKA yashinjwaga gushishikariza ihohoterwa rishingiye ku rwango ryibasiye Abanya-Nigeria bari batuye muri Afurika y’Epfo. Ibi byaje nyuma y’uko asangije amashusho y’ubutumwa bw’urwango yavuze ko yakiriye ku mbuga nkoranyambaga, byari byakomotse ku mpaka zavutse nyuma y’umukino wa kimwe cya kane (¼) cy’Irushanwa rya AFCON.

Nyuma y’imyaka mike, byaje kumenyekana ko mbere y’urupfu rwa AKA, abo bahanzi bombi bari baramaze gukemura amakimbirane yabo mu buryo bwihariye. Burna Boy abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yifurije AKA isabukuru nziza ku itariki ya 28 Mutarama, anahishura ko bumvikanye binyuze mu butumwa bw’ibanga kuri Twitter, nubwo bitigeze bigera ahagaragara.

Mu butumwa bwe, Burna Boy yavuze ko batandukanye biturutse ku bintu byoroheje kandi bidafite ishingiro rikomeye, anemeza ko yicuza kuba batigeze babona umwanya wo guhura imbonankubone ngo baganire byimbitse cyangwa bakorane umuziki. Yagaragaje ko urupfu rwa AKA rwasize icyuho gikomeye, anavuga ko azahora yicuza kuba batarabashije gukora ibyo bari bagamije. Yasoje asabira mugenzi we kuruhukira mu mahoro.

Nyuma y’urupfu rwa AKA, ubuyobozi bw’igipolisi cya Afurika y’Epfo bwatangaje ko abantu batandatu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu byaha bifitanye isano n’iyicwa rye. Uyu muraperi yarashwe n’abantu batazwi ku itariki ya 10 Gashyantare 2023, i Durban, hanze ya resitora yari yagiye kwidagadura, urupfu rwe rukaba rwaragize ingaruka zikomeye mu ruhando rwa muzika nyafurika.

AKA yasize azwi cyane mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Victory Lap, Lemons (Lemonade), Fela in Versace, Dreamwork, One Time, The World Is Yours n’izindi zafashije guteza imbere injyana ya hip-hop muri Afurika. Mu gihe hashize hafi imyaka itatu yitabye Imana, ibikorwa bye n’izina rye bikomeje kubaho mu mitima y’abakunzi b’umuziki n’abandi bahanzi.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Police FC isezerera Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma

Next Story

RIB yafunze abantu batatu bakekwaho gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu

Latest from Imyidagaduro

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe cyari kigamije kumenyekanisha no gutegura igitabo yanditse ku buzima n’ibibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare
Go toTop