Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.
Mugisha Didier ufite imyaka 25 y’amavuko, ategerejweho gutanga umusanzu mu kongera imbaraga mu busatirizi bwa Rayon Sports, by’umwihariko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda irimbanyije.
Uyu mukinnyi yari yasinyiye kongera amasezerano muri Police FC muri Nyakanga ishize, ariko aza kurekurwa mu minsi ishize ari kumwe na Muhozi Fred, we waje kwerekeza muri AS Muhanga.
Uretse ibyo, Rayon Sports ikomeje ibiganiro na Uwumukiza Obed ukinira Mukura Victory Sports, akaba ashobora kuza gusimbura Umunya-Senegal Serumogo, watandukanye n’iyi kipe mu ntangiriro za Mutarama 2026, akerekeza muri El Merrikh SC Bentiu yo muri Sudani y’Epfo.
Kuri ubu Rayon Sports iri gutegura umukino izahuramo na Police FC mu mikino ya ½ cy’Igikombe cy’Intwari, mu gihe iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ikaba imaze kugira amanota 26.
