advertising

Advertising

Manchester United yatsinze Arsenal iwayo nyuma y’imyaka irindwi

January 26, 2026
1 min read

Ikipe ya Manchester United yongeye kwandika amateka mashya itsindira Arsenal kuri Emirates Stadium, mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’iminota 30.

Ni intsinzi Manchester United yari imaze imyaka irindwi idasubiramo ku kibuga cy’Arsenal muri Premier League.

Uyu mukino watangiye ugenda ku muvuduko wo hejuru, Arsenal iri imbere y’abafana bayo igaragaza imbaraga nyinshi mu gusatira. Declan Rice na Bukayo Saka babonye amahirwe atandukanye harimo n’ama koruneri, ariko ba myugariro ba Manchester United babashije kwitwara neza bakabuza izamu ryabo kugerwaho.

Ku munota wa 18, Arsenal yabonye amahirwe akomeye binyuze kuri kufura yatewe na Declan Rice, umupira Martin Zubimendi akawuheraho awutereye umutwe, ariko umunyezamu wa Manchester United Senne Lammens awukuramo neza. Ibi byahaye icyizere Arsenal yakomeje kwiharira umupira no gusatira.

Ku munota wa 29, Arsenal yafunguye amazamu ku gitego cyaje bitunguranye. Bukayo Saka yatanze umupira mwiza ugana kwa Martin Ødegaard, ariko Lisandro Martinez awushyira mu izamu rye ku bw’amakosa, Arsenal ihita ijya imbere.

Manchester United ntiyatinze gutanga igisubizo. Ku munota wa 37, ikosa ryakozwe na Martin Zubimendi ryabyajwe umusaruro na Bryan Mbeumo, waboneyeho gushyira umupira mu izamu, amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Igice cya mbere cyarangiye ari uko byari bimeze.

Mu gice cya kabiri, Manchester United yaje imeze nk’ifite inyota yo gutsinda. Ku munota wa 50, Patrick Dorgu yatsinze igitego cyiza cyane nyuma yo guhabwa umupira na Bruno Fernandes, arekura ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina rijya mu izamu nta kabuza.

Nyuma y’iki gitego, umutoza Mikel Arteta yakoze impinduka zitandukanye agamije kongera imbaraga mu busatirizi. Havuyemo Piero Hincapié, Gabriel Jesus, Martin Ødegaard na Martin Zubimendi, hinjiramo Ben White, Viktor Gyökeres, Mikel Merino na Eberechi Eze.

Impinduka zagize icyo zitanga kuko ku munota wa 84, Arsenal yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mikel Merino, bituma abafana bongera kugira icyizere. Icyakora, ibyo byishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 87, Matheus Cunha yatsinze igitego cya gatatu cya Manchester United ku mupira mwiza yahawe na Kobbie Mainoo.

Umukino warangiye Manchester United itsinze Arsenal ibitego 3-2, iba itsinze kuri Emirates Stadium bwa mbere kuva mu 2017 muri Premier League. Iyi ntsinzi yatumye Manchester United igera ku mwanya wa kane n’amanota 38, mu gihe Arsenal ikomeza kuyobora urutonde n’ikinyuranyo cy’amanota 12.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

USA: Alyn Sano yagiranye ibiganiro by’ingenzi n’itsinda The Renaissance Orchestra n’umuhanzi J Black

Next Story

Uko abakinnyi b’u Rwanda bakina hanze bitwaye mu cyumweru gishize

Latest from Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe
Go toTop