advertising

Advertising

Burna Boy kuri Fela Kuti: “Ni we wenyine undusha mu muziki”

January 26, 2026
2 mins read

Mu gihe impaka ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria no hirya no hino ku Isi zikomeje ku bijyanye n’uwakwitirirwa umurage wa Fela Anikulapo Kuti, umuhanzi ukomeye wa Afrobeat wo muri iki gihe, Burna Boy, yatanze igitekerezo cyasamiwe hejuru n’abantu benshi.

Burna Boy yavuze ko Fela ari we wenyine yemera ko amurusha mu muziki. Ibi yabigaragaje mu mashusho yasangijwe ku rubuga rwa Instagram na Tunde Ednut, aho yagize ati: “Fela ni umwami. Ni we muhanzi wenyine urusha njye.”

Aya magambo yaje mu gihe hakomeje ubushyamirane hagati ya Wizkid n’umuhungu wa nyuma wa Fela, Seun Kuti, bwakomotse ku kugereranya Wizkid na Fela Kuti n’abafana be. Impaka zatangiye ubwo abafana ba Wizkid batangiraga kumugereranya na Fela, bavuga ko yaba ageze ku rwego rwo guhindura amateka ya Afrobeat nk’uko Fela yabikoze.

Ibi byarakaje Seun Kuti, utarigeze ahisha ko atemera ko hari undi muhanzi ugereranywa na se mu buryo bworoshye. Seun Kuti yagaragaje ko kubona Wizkid agereranywa na Fela Kuti ari ukugabanya no gusuzugura umurage w’umuhanzi wagize uruhare runini mu guhindura isura y’umuziki wa Afurika.

Ibyo byakurikiwe n’amagambo akakaye hagati ya Wizkid na Seun Kuti, bituma abakunzi b’umuziki bagabanyuka mu byiciro bibiri: hari abashinje Wizkid kudaha icyubahiro gikwiye Fela Kuti, n’abandi bashinje Seun Kuti kuba yararenze imbibi mu myitwarire ye. Mu gihe impaka zari zikomeje, amagambo ya Burna Boy yabaye nk’ashyize umurongo, agaragaza ko n’ubwo Afrobeat yo muri iki gihe igeze kure ku rwego mpuzamahanga, inkomoko yayo itagomba kwirengagizwa.

Burna Boy, w’imyaka myinshi agaragaza ko yitandukanya n’abandi bahanzi b’iki gihe, akunze kwivuga nka “African Giant”, yagaragaje ko n’ubwo yiyumva nk’umwe mu bahanzi bakomeye Isi ifite uyu munsi, Fela Kuti akiri ku rwego rudasanzwe.

Fela Anikulapo Kuti, wavukiye muri Nigeria mu 1938, ni we washinze injyana ya Afrobeat, ayihuza n’imbyino gakondo za Afurika, jazz, funk n’indirimbo zifite ubutumwa bukakaye. Ntiyari umuhanzi gusa, ahubwo yari n’umunyapolitiki wazanye impinduramatwara.

Indirimbo ze zakunze kunenga ubutegetsi bubi, ruswa, igitugu n’akarengane kakorerwaga Abanyafurika, bituma afungwa inshuro nyinshi, agahohoterwa ndetse akagirirwa nabi n’ubutegetsi bwa Nigeria bwo muri icyo gihe.

Fela yashinze Kalakuta Republic, aho yafataga nk’igihugu cyigenga, anashyiraho itsinda ry’umuziki ryamamaye cyane rya Africa ’70 ndetse na Egypt ’80. Indirimbo nka Zombie, Water No Get Enemy, Sorrow, Tears and Blood na Coffin for Head of State zakomeje kuba ibimenyetso by’umuziki wifashishwa nk’intwaro yo guharanira ukuri.

N’ubwo Fela yitabye Imana mu 1997, umurage we uracyariho. Abahanzi nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Seun Kuti, n’abandi benshi bemera ko ibikorwa byabo byubakiye ku musingi yashyizweho na Fela. Seun Kuti ubwe yakomeje umurage wa se, ayobora itsinda Egypt ’80, agaharanira ko Afrobeat idatakaza umwimerere wayo n’ubutumwa bwayo.

Amagambo ya Burna Boy agaragaza ko n’ubwo habaho impaka z’urubyiruko n’abafana ku bijyanye n’uwaba ari “umwami wa Afrobeat” muri iki gihe, Fela Kuti akiri ku mwanya udashidikanywaho mu mateka. Izi mpaka zikomeje kugaragaza ko Afrobeat atari injyana y’umuziki gusa, ahubwo ari umurage, amateka n’ikirango cya Afurika, kigomba guhabwa icyubahiro uko bikwiye.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Uko abakinnyi b’u Rwanda bakina hanze bitwaye mu cyumweru gishize

Next Story

Napfuye umunota umwe nyuma yo kubyara ! Ubuhamya bwa Hannah

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop