Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 30-20 mu mukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, bityo inabura amahirwe yo kugera muri ¼ cy’iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Iri tsindwa ryatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali. Uyu mukino wari ufite agaciro gakomeye ku mpande zombi, kuko u Rwanda rwasabwaga gutsinda rukabona itike ya ¼, mu gihe Nigeria yashakaga intsinzi kugira ngo isoze imikino y’amatsinda iyoboye.
U Rwanda rwatangiye umukino rugaragaza imbaraga n’ishyaka, aho mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yanganyaga ibitego 4-4. Umunyezamu Kwisanga Peter yagize uruhare rukomeye muri iyi ntangiriro nziza kubera imipira myinshi yakuyemo, atuma u Rwanda rugumana icyizere.
Nyuma y’iyo minota ya mbere, u Rwanda rwatangiye gukora amakosa yo gutakaza imipira no kutabyaza amahirwe yose rukura mu bitero byarwo. Ibyo byahesheje Nigeria kubona ibitego byiyongera, ibona ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mbere y’uko umutoza wayo asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be.
N’ubwo byari bigoye, abakinnyi b’u Rwanda barimo Rwamanywa Viateur, Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves bafashije ikipe kugabanya ikinyuranyo, kiva ku bitego bitanu kigera kuri bitatu, ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire. Igice cya mbere cyarangiye Nigeria iyoboye n’ibitego 14-10.
Igice cya kabiri cyatangiye kigoye cyane ku Rwanda, cyane cyane guhera ku munota wa kane, ubwo Hagenimana Fidèle yahanwaga iminota ibiri ku ikosa yakoze.
Ibi byakurikiwe n’ihanwa rya Akayezu André nawe wahawe iminota ibiri nyuma yo kwinjira nabi mu kibuga, bituma u Rwanda rukina rugabanyije abakinnyi, rugasigara rufite bane imbere mu kibuga. Ibyo byahaye Nigeria amahirwe yo kongera ibitego byayo, ikinyuranyo kigera ku bitego bitanu (16-11), nubwo Mbesutunguwe Samuel yaje kugabanyaho kimwe.
Habura iminota 13 ngo umukino urangire, Akayezu André yahawe ikarita itukura nyuma yo guhanwa iminota ibiri ku nshuro ya gatatu. Iyi karita yahesheje Nigeria penaliti, yatumye ikinyuranyo cyiyongera kigera ku bitego icyenda (22-13), bituma icyizere cy’u Rwanda cyo kugaruka mu mukino kirushaho kugabanuka.
Umukino warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 30-20, u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya mbere. Nubwo rutabashije kugera muri ¼, Ikipe y’Igihugu iracyafite undi mukino wo guhatanira imyanya myiza. Ku Cyumweru, u Rwanda ruzakina na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda B, mu mukino uzabera muri Petit Stade guhera saa 11:30, wo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

