advertising

Advertising

Uwamamaye kuri TikTok yakubitiwe mu ishyamba kugeza apfuye

January 24, 2026
1 min read

Ko Tin Zaw Htwe  w’imyaka 25 y’amavuko wamamaye kuri TikTok mu Gihugu cya Thailand, yakubitiwe mu ishyamba kugeza ashizemo umwuka nk’uko ibinyamakuru bitandukanye dukesha iyi nkuru n’amakuru yatanzwe na Polisi byakomeje kubitangaza guhera kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.

Ko Tin Zaw Htwe yari  afite imyaka 25 y’amavuko yakomokaga mu Gihugu cya Myanmar. Yamamaye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko TikTok nka ‘Irrawaddy  cyangwa Ayarwaddy’ aho yakurikirwaga n’abarenga 1,000,000.

Ko Tin Zaw Htwe yari umwe mu rubyiruko rwari rumaze kumenyekana mu Gihugu cya Myanmar mu gukoresha no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga aho yashyiragaho amashusho ye ari kubyina , agira icyo avuga ku bicuruzwa bitandukanye no mu mashusho avuga ku bigezweho.

Nk’uko amakuru akomeje kubitangaza, umubiri wa Ko Tin Zaw Htwe wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Karere ka Mae Sot muri Thailand. Amakuru yatangajwe na Polisi kandi avuga ko bamusanze hari amaraso yasaga nayamwumiyeho, asa nk’uwakubiswe n’iruhande rwe harambitse ibiti.

Umuyobozi wa Polisi wo mu gace ka Mae Sop , yatangaje ko ukekwaho kwica nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi , icyakora yemeza ko bakomeje kumuhata ibibazo ngo bamenye amakuru yisumbuyeho ku rupfu rwe.

Abo hafi ya Ko Tin, batangaza ko yavuye mu rugo rwe ku wa 18 utarama 2025 amaze kwitaba Telefone batamenye , akerekeza ku mupaka wa Thailand mu Karere ka Mae Sot ariko ngo ntagaruke kugeza asanzwe yapfiriye mu ishyamba.

Ko yashyirwaga mu gatebo kamwe n’abamwe mu bagaragaza ko baryamana n’abo bahuje ibitsina bigendanye n’ibyo yambaraga ndetse n’ibyo we yari yaragaragaje n’ubwo ari umuco utari mwiza by’umwihariko.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Shizzo yirengagije Nyambo na Bwiza kandi baramutahiye ubukwe

Next Story

U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria muri Handball

Latest from Izindi nkuru

Go toTop