Umuhanzikazi Mariya Yohana yagarutse ku kamaro k’ubuhanzi mu mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, agaragaza ko bwagize uruhare rukomeye mu gukomeza no gutera imbaraga abasirikare ba RPA Inkotanyi bari ku rugamba.
Yavuze ko indirimbo n’ubundi buryo bw’ubuhanzi byabaye nk’intwaro yunganira izari ku mirwano, bigafasha kubaka umutima w’ubutwari n’icyizere cyo kugera ku ntego yo kubohora igihugu.
Mu butumwa bwe, Mariya Yohana yashishikarije urubyiruko guharanira kuba intwari mu buzima bwa buri munsi, asobanura ko ubutwari butagarukira ku kujya ku rugamba rw’intambara gusa. Yagaragaje ko no mu mirimo isanzwe, umuntu ashobora kugaragaza ubutwari binyuze mu gukora neza, kugira indangagaciro z’ubunyangamugayo, umurava no gukorera igihugu n’abaturage.
Yasobanuye ko mu gihe cy’urugamba, abahanzi batigeze bicara ngo baruhuke, ahubwo bakomeje guhanga no kuririmba indirimbo zateraga morale abasirikare, bakabereka ko bari kumwe na bo mu rugamba nubwo batari ku rugamba rwo mu ntoki. Yavuze ko nubwo atabashije kujyana n’abandi aho amasezerano y’amahoro yasinywaga, ibyishimo byo kubona intego yo kubohora igihugu yegereje byamuteye guhimba indirimbo igaragaza inzozi zari zisohoye.
Mariya Yohana yanashimangiye ko ubutwari buharanirwa kandi bukubakirwa ku ntego n’indangagaciro nzima. Yasabye urubyiruko rukora ubuhanzi n’urundi rukora mu nzego zitandukanye kumva ko bafite inshingano yo gukomeza umurage w’abitangiye igihugu, bakabikorana ubushake bwo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.
Yibukije ko abagize amateka yo kubohora igihugu bagenda basaza, bityo inshingano zo gukomeza uwo murage zikaba ziri mu maboko y’urubyiruko.
Abitabiriye iki gikorwa, barimo urubyiruko rutandukanye, bagaragaje ko bigiye byinshi ku nkuru n’impanuro byatanzwe. Bamwe bagize bati ubutwari bw’Abanyarwanda ntibugarukira ku rugamba rwo kubohora igihugu gusa, ahubwo bukomoka no ku mateka y’abakurambere bitangaga kugira ngo barengere igihugu n’ubusugire bwacyo. Bagaragaje ko inyigisho zatanzwe zibatera ishyaka ryo gukomeza gukora neza, kugira ngo bazabe intwari z’ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba nabwo bwashimye uruhare rwa Mariya Yohana mu buhanzi no mu kurera urubyiruko binyuze mu butumwa butandukanye atanga. Bwashimangiye ko umusanzu we wagize agaciro mu bihe byashize kandi ukomeje kugirira akamaro igihugu n’uyu munsi, by’umwihariko mu gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu no guharanira indangagaciro nzima.

Ibi byabaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari uba buri tariki ya 1 Gashyantare. Mu Karere ka Nyagatare, uyu munsi ufite igisobanuro cyihariye kuko ari ho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye, bikaba bituma hibukwa cyane amateka y’ubutwari n’uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda rwatekanye.