advertising

Advertising

Khaby Lame yasinye amasezerano y’akayabo k’amafaranga

January 24, 2026
1 min read

Khaby Lame, umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri TikTok, yageze ku ntambwe idasanzwe nyuma yo gusinya amasezerano akomeye afite agaciro ka Miliyoni 900 z’Amadolari y’Amerika.

Aya masezerano afatwa nk’amwe mu akomeye kurusha ayandi yose yigeze asinywa n’umuntu wubatse izina rye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, aho kompanyi mpuzamahanga yamuhaye uburenganzira bwo gukoresha izina n’ikirango bye mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi no kwamamaza ku rwego mpuzamahanga.

Azamara imyaka itatu, ndetse azafasha iyo sosiyete mu bikorwa byo kwamamaza, imikoranire n’indi mishinga itandukanye ishingiye ku izina rye.

Kimwe mu bikubiye muri aya masezerano byatunguye benshi ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihanitse ry’ubwenge buhangano. Harateganywa gukoreshwa “Digital Twin” ya Khaby Lame, ishobora kumwigana mu isura n’imyitwarire, bigafasha mu gutunganya amatangazo n’ibikorwa byo kwamamaza mu bihugu bitandukanye atabaye ahari ubwe. Ibi bigaragaza uko ikoranabuhanga rikomeje guhindura isura y’imyidagaduro n’ubucuruzi ku isi.

Khaby Lame akomoka muri Senegal, ariko afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Yatangiye gukoresha TikTok mu 2020, nyuma yo gutakaza akazi ke yakoraga mbere. Igihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi, cyatumye abantu benshi baguma mu ngo, ari na bwo yatangiye kwamamara cyane bitewe n’amashusho ye y’urwenya yoroshye ariko ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi.

Uyu munyarwenya azwi cyane kubera umwihariko wo kudakoresha amagambo mu mashusho ye, ahubwo agatangarizwa n’ibimenyetso n’imyitwarire isetsa benshi. Ubu ni we muntu ukurikirwa kurusha abandi kuri TikTok, akaba afite abarenga Miliyoni 160 bamukurikira, ibintu byatumye ahinduka icyitegererezo ku rubyiruko n’abakorera ku mbuga nkoranyambaga.

Aya masezerano Khaby Lame yasinye agaragaza uko imbuga nkoranyambaga zishobora kubyara amahirwe akomeye, ndetse zigahindura ubuzima bw’umuntu mu buryo budasanzwe iyo abashije kuzikoresha neza no kwihangira umwihariko.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Sarah Sanyu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya

Next Story

Dolly Parton yavuze impavu yatumwe we n’umugabo we wapfuye bahitamo kutagira umwana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop