advertising

Advertising

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

January 24, 2026
2 mins read

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe cyari kigamije kumenyekanisha no gutegura igitabo yanditse ku buzima n’ibibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare n’ingaruka zabwo ku buzima bwa buri munsi.

Iki gitaramo cyabereye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, cyitizwa izina “Social Media Influenza”, kikaba cyaragaragaje uruhurirane rw’urwenya, ubuhamya n’amasomo akomeye.

Muri iki gitaramo, Japhet yagarutse ku buryo imbuga nkoranyambaga zigenda ziba igikoresho gikomeye mu kumenyekanisha abantu no kububakira amazina, ariko na none zikaba zishobora kuba intandaro y’ihungabana mu gihe izina umuntu aba afite ritajyanye n’imibereho ye nyayo.

Yagaragaje ko hari abantu benshi baba bazwi cyane kandi bakunzwe, nyamara mu buzima busanzwe bakabaho mu bibazo bikomeye by’amikoro n’ihungabana ry’umutima.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu ngeri zinyuranye z’igihugu, barimo Abadepite, abanyamakuru, abahanzi n’abanyarwenya, ibintu byagaragaje ko cyari igikorwa gifite uburemere n’akamaro gakomeye mu ruhando rw’imyidagaduro n’ibiganiro byubaka sosiyete.

Mbere y’uko Japhet ajya ku rubyiniro, igitaramo cyabanje gususurutswa n’umuhanzi Chris Hat, nyuma hakurikiraho kumwakira kwa Michael Sengazi.Akimara kugera ku rubyiniro, Japhet yahise atangira urwenya rufite ishingiro, agaragaza ubuzima bw’abantu bagira izina rikomeye ariko bakabaho mu buzima bugoye.

Yifashishije ubuzima bwe, yasangije abari bitabiriye ibihe bikomeye yanyuzemo, birimo n’inkuru y’inshuti ye 5K Etienne yahuye n’indwara ikomeye mu ntangiriro za 2025, uko byamugoye kuyitabara nijoro n’uko byamusigiye igikomere gikomeye mu mutima. Yanagaragaje ko yaje kunezerwa no kubona Etienne akira neza, bikamwongera icyizere cyo gukomeza urugendo.

Japhet yanifashishije izindi nkuru z’ubuzima bwe, zirimo uko yaguze imodoka ayikuye kuri Facebook, uko yabaye muri Nigeria, n’uko yagerageje kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru. Izi nkuru zose yazivangiyemo urwenya, ariko zigafasha gusobanukirwa ko inyuma y’ishusho abantu babona ku mbuga nkoranyambaga haba hari ubuzima bugoye butagaragara.

Yagarutse kandi ku mubano we na Clapton Kibonge ndetse no ku rugendo rw’inshuti ze mu gushaka gutera imbere, bagahura n’ingorane nyinshi ariko bakihangana. Yifashishije imibare n’isesengura, yasobanuye uko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga n’internet ryifashe mu Rwanda no ku isi, agaragaza ko n’ubwo ritareba abantu benshi, rigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze no ku buzima bw’abarikoresha, by’umwihariko abafite izina rizwi.

Mu magambo ye yuzuyemo urwenya rufite isomo, Japhet yerekanye uko gukena n’igitutu cy’ubwamamare bishobora gutuma umuntu abura amahoro y’umutima, agahura n’agahinda gakabije. Yagaragaje ko hari ibihe byamugoye kugera aho yumva ashaka no guhindura izina kubera uko abantu bamwitegerezaho.

Asoza igitaramo, Japhet yatangaje ko yamaze kurangiza igitabo cye yise “Social Media Influenza”, aho aganira ku mpande nziza n’ingaruka z’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza itandukaniro rinini riri hagati y’ubuzima bwo kuri internet n’ubuzima busanzwe. Yijeje abakunzi be ko igisigaye ari ugutegura uko kizashyirwa ku mugaragaro vuba.

Iki gitaramo cyasojwe n’Itorero Ishyaka ry’Intore ryasusurukije abari bitabiriye, rinabatumira mu gitaramo ndangamuco giteganyijwe mu mpera z’ukwezi. Muri rusange, igitaramo cya Japhet Mazimpaka cyasize isomo rikomeye ry’uko ubwamamare budakwiriye kureberwa inyuma gusa, kuko bushobora kuba umutwaro uremereye iyo butajyanye n’ubuzima bufite umusingi uhamye n’imitekerereze iboneye.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Dolly Parton yavuze impavu yatumwe we n’umugabo we wapfuye bahitamo kutagira umwana

Next Story

Shizzo yirengagije Nyambo na Bwiza kandi baramutahiye ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop