Umuhanzikazi Dolly Rebecca Parton w’imyaka 80 y’amavuko yahishuye impamvu we n’umugabo we witwa Carl Thomas Dean wapfuye bahisemo kutagira abana ngo umuryango wabo waguke nk’uko abanda babigenza.
Dolly Parton wamamaye mu njyana ya Country Music aganira na Saga Magazine , yagize ati:”Iyo mu kiri bato ari bwo mu gishakana (Young Couple), mutekereza ko mugiye kuzagira abana ariko ntabwo ari byo bintu byari imbere kuri njye. Narimfite impano yanjye , n’umuziki wanjye kandi nakundaga cyane”.
Dolly Parton yakomeje agira ati:”Iyo nza kuba umugore wari ufite abana, nari kuguma mu rugo akaba ari bo nitaho gusa. Nukuri narimbafitiye impungenge kuko numvaga nzapfa ku bwabo”.
Dolly Parton yagaragaje ko impamvu atigeze abyara ku bwe ngo byari no muri gahunda y’Imana kugira ngo izabone uko imuha abana bose bo ku Isi bakaba abe. Ati:”Nahoze mvuga ngo ahari Imana ntabwo yatumye ngira abana kugira ngo abo mu Isi bose bazabe abanjye”.
Dolly yahuye n’umugabo we mu 1964 ubwo bombi bari basohotse. Avuva ko muri icyo gihe yabaye nk’utunguwe kuko ngo Dean Thomas yakunze kujya amwitegereza mu maso ndetse ngo agakunda gushaka kumenya uwo ari we n’ibyo arimo gutekereza gukora.
Nyuma y’imyaka ibiri bahuye , Dolly Parton na Dean Thomas Carl bahise bakora ubukwe biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo , mu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri Leta ya Georgia.
Urukundo rwa Carl Dean na Parton, rwabaye mu bwiru cyane kurenza uko rwagiye ku karubanda kuko batakundaga kugaragara kenshi bari kumwe.
Si ubwa mbere Dolly Parton agarutse ku mubano we na nyakwigendera umugabo we wapfuye, dore ko muri 2014 ubwo yaganiraga na Billboard Magazine, yatangaje ko nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we bari baramaze no guhitamo amazina y’abana bari kuzabyara.
Muri uku Kwezi kwa Mutarama 2026 nibwo Dolly Parton yizihije isabukuru y’imyaka 80. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Coats of many Colors , yanamugize ikirangirire ku Isi.







