Abasirikare bakuru bo ku rwego rwa Ofisiye baturutse mu bihugu bitandukanye bigera kuri 20, bari kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, bagaragaje ko gusangira imico n’imigenzo by’ibihugu byabo ari ingenzi cyane mu kubaka ubumwe, gusabana no guteza imbere umutekano urambye.
Bavuze ko iyo abasirikare bamenyanye n’imico y’abandi, biborohereza gukorana neza no kuzuza inshingano zabo kinyamwuga.
Ibi byagaragajwe mu birori ngarukamwaka bigamije kumurika imico gakondo y’ibihugu bitandukanye, aho aba basirikare berekanye ibiranga aho bakomoka birimo imbyino, indirimbo, amafunguro gakondo, imyambaro n’indi migenzo ishimangira umwihariko wa buri gihugu.
Abitabiriye ibi birori bagarutse ku kamaro k’umuco mu kubungabunga amahoro, bagaragaza ko umutekano udashobora kubaho hatabayeho kumva no kubaha indangagaciro z’abandi.
Umwe mu basirikare biga muri iri shuri, Major Pressious Mokgos ukomoka muri Botswana, yavuze ko yishimiye amahirwe yo kumurika umuco w’igihugu cye mu Rwanda. Yashimye uburyo yabonye abasirikare baturutse mu bindi bihugu basangira ubunararibonye, ndetse agaragaza ko yashimishijwe cyane n’imbyino nyarwanda, imyitwarire n’uburyo bwo kwakira abashyitsi. Yongeyeho ko ibi birori byamweretse urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwubahane.
Ku rundi ruhande, Lieutenant Colonel John Gakoza yagaragaje ko kwigira hamwe kw’abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye bifasha mu kubaka umubano ukomeye n’ubufatanye bw’igihe kirekire.
Yavuze ko nubwo imico ishobora gutandukana, cyane cyane ku mugabane wa Afurika hari byinshi bihuriweho, bityo kumenyana bikaba intangiriro yo koroshya inshingano za gisirikare, cyane cyane mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brigadier General Andrew Nyamvumba, yashimangiye ko gusangira no kumurika umuco ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi zigenderwaho muri iri shuri.
Yashimiye abitabiriye ibi birori, abibutsa ko nubwo abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye, bose basangiye ubumuntu kandi bakwiye kubana mu bumwe n’ubwubahane. Yavuze ko kuba abanyeshuri ubwabo aribo bategeye ibi birori bigaragaza uruhare rwabo mu kwimakaza izo ndangagaciro.
Ibi birori byo gusangira imico byabaye ku nshuro ya 13, byitabirwa n’ibihugu 20 birimo 19 byo ku mugabane wa Afurika hamwe n’igihugu cya Jordaniya. Byahuriyemo abasirikare 109 biga muri Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, bagasangira imbyino, indirimbo n’indi migenzo igaragaza ubukungu bw’umuco w’ibihugu byabo n’akamaro kawo mu kubaka amahoro n’umutekano.
