advertising

Advertising

ASAP Rocky wa Rihanna yavuze ku mubano we na Drake

January 23, 2026
1 min read

ASAP Rocky usanzwe ari umugabo wa Rihanna, yagize icyo avuga ku mubano we na Drake wabaye umukunzi w’igihe kirekire wa Rihanna.Aganira na Ebro Darden, ASAP yatangaje ko n’ubwo nta rwango rukomeye ruri hagati yabo ari ko nanone umubano wabo wahagaze.

Rakim Athelston Mayers uzwi nka ASAP Rocky w’imyaka 37 y’amavuko , yashimangiye ko hagati ye n’umuraperi mugenzi we Drake batakivugana kubera ko umubano wabo wabaye nk’urangira bucece ntawe ubigizemo uruhare rugaragara n’ubwo bisa n’aho ari bo babikoze kubera ko bagize umwako wo guhurira ku mugore umwe.

ASAP Rocky asanga kuba batavugana atari ibintu abantu bashakira urwango cyangwa ngo babyamamaze mu itangazamakuru kuko kwangana kwabo bishingiye ku cyo yise ukuri gusa kidakwiriye kugirwa urwango rweruye.

Umugabo wa Rihanna , yavuze ko we na Drake bigeze kuba inshuti nk’abahanzi bari bahuriye kuri Hip Hop gusa nanone ngo uko iminsi yagiye ishira niko n’uwo mubano wagiye ushira kugeza ubwo banaje guhurira mu rukundo n’umugore umwe bigahumira kumirari bakangana burundu ariko bucece ntawe uvuze undi.

Mu ndirimbo A$AP aherutse gushyira hamwe zagiye zumvikanamo amagambo benshi bahamije ko yabwiraga Drake ariko we aza kubihakana agaragaza ko yabwiraga uwo ari we wese uyibonamo nk’umuhanzi wa rubanda agaragaza ko nta makimbirane azihishe inyuma.

A$AP Rocky yishongoye kuri mugenzi we avuga ko uwatsinze urugamba yamaze kuboneka bityo ko nta n’impamvu ihari y’uko bagira icyo bapfa cyangwa ngo bagirane amakimbirane n’ubwo ubushuti bwabo bwashize.

ASAP Rocky yashakanye na Rihanna kuva muri 2021 ubu bakaba bamaze kugirana abana 3 kandi bikaba bivugwa ko kugeza ubu Rihanna ashobora kuba atwite uwa Kane n’ubwo mu mafoto ye aherutse yagerageje kubihisha.

Kugeza ubu Rihanna nta kintu yari yavuga kuri ayo magambo y’umugabo we ndetse na Drake ntabwo akunze kugaruka ku mubano wa Drake wari wateye gapapu Chriss Brown na we akayiterwa na ASAP yabatsinze icy’umutwe akamubyaza abagera kuri 3 kugez aubu.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

‘EXTRA CLASSICO’ yahageze ! Weekend yawe uyimarire kuri El Classico Beach Chez West

Next Story

Diamond Platnumz na Zari Hassan bashimiwe n’abafana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop