Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda binyuze muri Komisiyo Ishinzwe Imisifurire ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi Jabo Aristote imikino ine adasifura, nyuma y’ikosa ryagaragaye mu mukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC.
Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gukosora amakosa yabaye no kubungabunga ubunyangamugayo mu misifurire.Uyu mukino, wari uw’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, wabereye kuri Stade Amahoro ku itariki ya 18 Mutarama 2026, urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Nubwo nta kipe n’imwe yabashije kubona intsinzi, habaye igikorwa cyavuzweho cyane ku munota wa 88, aho APR FC yatsinze igitego binyuze mu ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif avuye inyuma y’urubuga rw’amahina. Nubwo umupira wagiye mu izamu, umusifuzi wo ku ruhande yemeje ko habayeho kurarira, bityo igitego kiteshwa agaciro.
Iki cyemezo nticyakiriwe neza n’ubuyobozi bwa APR FC, bwagaragaje ko cyababujije intsinzi yabonwaga neza, bihita bituma bandikira FERWAFA basaba gusuzumwa k’icyabaye.
Nyuma y’iri tangazo, Komisiyo y’Imisifurire yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, isesengura amashusho n’imigendekere y’umukino. Nyuma y’isuzuma ryimbitse, yasanze ku munota wa 88 harakozwe ikosa rikomeye n’umusifuzi wungirije wa kabiri, aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habayeho kurarira.
Kubera iri kosa ryagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’umukino, Komisiyo y’Imisifurire yahisemo guhana umusifuzi Jabo Aristote imikino ine adasifura. FERWAFA yatangaje ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gukomeza guteza imbere ubutabera, ubunyamwuga n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Kunganya uyu mukino byagize ingaruka ku APR FC kuko byayibujije gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, mu gihe Al Hilal SC ikomeje kuyirusha amanota abiri ku mwanya wa mbere.
