advertising

Advertising

Umusifuzi wanze igitego cya APR FC yatsinze Al-Merrikh SC yahagaritswe

January 21, 2026
1 min read

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda binyuze muri Komisiyo Ishinzwe Imisifurire ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi Jabo Aristote imikino ine adasifura, nyuma y’ikosa ryagaragaye mu mukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC.

Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gukosora amakosa yabaye no kubungabunga ubunyangamugayo mu misifurire.Uyu mukino, wari uw’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, wabereye kuri Stade Amahoro ku itariki ya 18 Mutarama 2026, urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Nubwo nta kipe n’imwe yabashije kubona intsinzi, habaye igikorwa cyavuzweho cyane ku munota wa 88, aho APR FC yatsinze igitego binyuze mu ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif avuye inyuma y’urubuga rw’amahina. Nubwo umupira wagiye mu izamu, umusifuzi wo ku ruhande yemeje ko habayeho kurarira, bityo igitego kiteshwa agaciro.

Iki cyemezo nticyakiriwe neza n’ubuyobozi bwa APR FC, bwagaragaje ko cyababujije intsinzi yabonwaga neza, bihita bituma bandikira FERWAFA basaba gusuzumwa k’icyabaye.

Nyuma y’iri tangazo, Komisiyo y’Imisifurire yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, isesengura amashusho n’imigendekere y’umukino. Nyuma y’isuzuma ryimbitse, yasanze ku munota wa 88 harakozwe ikosa rikomeye n’umusifuzi wungirije wa kabiri, aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habayeho kurarira.

Kubera iri kosa ryagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’umukino, Komisiyo y’Imisifurire yahisemo guhana umusifuzi Jabo Aristote imikino ine adasifura. FERWAFA yatangaje ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gukomeza guteza imbere ubutabera, ubunyamwuga n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kunganya uyu mukino byagize ingaruka ku APR FC kuko byayibujije gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 33, mu gihe Al Hilal SC ikomeje kuyirusha amanota abiri ku mwanya wa mbere.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

U Rwanda rwamaze kumenya amakipe ruzahurira mu itsinda muri FIFA Series izabera i Kigali

Next Story

Icyo u Rwanda rwiteze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop