advertising

Advertising

Icyo u Rwanda rwiteze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu

January 21, 2026
1 min read

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifite icyizere cyo kungukira byinshi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu izwi nka World Economic Forum (WEF), iri kubera i Davos mu gihugu cy’u Busuwisi.

Iyi nama ifatwa nk’urubuga rukomeye ruhuriramo abayobozi bo hirya no hino ku Isi, igamije kuganira ku bukungu bw’Isi, iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga, by’umwihariko harebwa amahirwe aboneka ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yatangiye ku wa 19 Mutarama 2026, yitabiriwe n’abantu barenga 3 000 baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Abakuru b’Ibihugu 56.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika.

Kuba u Rwanda rufite abo bayobozi muri iyi nama bigaragaza uruhare rw’igihugu mu biganiro bigamije iterambere rirambye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yavuze ko u Rwanda ruzakoresha iyi nama nk’umwanya wo kugirana ibiganiro byimbitse n’abayobozi batandukanye ku Isi.

Ibiganiro bizibanda ku buryo ubufatanye mpuzamahanga bwatezwa imbere, hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane wa Afurika. Yagaragaje ko Afurika ifite umwihariko wo kuba ituwe cyane n’urubyiruko, ari na rwo musingi w’ejo hazaza h’iterambere ry’Isi, bityo hakenewe ingamba zo gufasha uru rubyiruko kwinjira mu bukungu bw’Isi.

Minisitiri yashimangiye ko u Rwanda ruzanye muri iyi nama ubunararibonye rwatunganyije rushingiye ku mateka yarwo, cyane cyane inzira rwanyuzemo rwiyubaka nyuma y’amateka akomeye, rukagera ku iterambere ririgaragaza uyu munsi mu bukungu, ikoranabuhanga n’indi mishinga y’iterambere.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bishobora gusangizwa n’abandi, bikanarufungurira amahirwe mashya y’ishoramari n’ubufatanye.

Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Umwuka w’Ibiganiro”, ije mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi birimo amakimbirane, umutekano muke ndetse no kudahuza hagati y’ibihugu.

U Rwanda rufata iyi nama nk’umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku buryo ibibazo byugarije Isi byakemurwa mu buryo burambye binyuze mu biganiro no kumvikana, aho gukoresha imirwano n’amakimbirane.

Iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu ibaye ku nshuro ya 56, ikaba ihurije hamwe abantu baturutse mu bihugu bisaga 130, barimo abayobozi ba Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, abashakashatsi n’abandi batandukanye.

Intego nyamukuru ni ukuganira ku bibazo bikomeye Isi iri guhangana nabyo no gushakira hamwe ibisubizo byafasha kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku Isi yose.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Umusifuzi wanze igitego cya APR FC yatsinze Al-Merrikh SC yahagaritswe

Next Story

“Nararize cyane ubwo namenyaga ko umwana ntwite ari umuhungu” ! Tiwa Savage

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop