advertising

Advertising

Baby Gloria yahakanye ibyo kuba umugabo we akundana n’umuvandimwe we Jolly

January 21, 2026
1 min read

Umuhanzikazi Baby Gloria yahakanye akomeje ko umugabo we Jonas Mbaleka adakundana n’umuvandimwe nk’uko byakomeje kuvugwa mu itangazamakuru.

Mu by’umwuru bike bishize , mu binyamakuru bitandukanye byo mu Gihugu cya Uganda byakomeje gutangaza amakuru agaragaza ko Jolly Mirembe Ssenyonjo umuvandimwe wa Baby Gloria [ Gloria Mulungi Ssenyonjo ] asigaye ari mu rukundo rukomeye na Jonas Mbaleka. Gusa kuri ubu , Baby Gloria yamaze kunyomoza ayo makuru avuga ko ari ibihuha.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye, Baby Gloria yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyo byavuzwe , ashimangira ko umuvandimwe we akiri umwana ndetse ko nta rukundo arimo.

Yagize ati:”Ni ibintu bidashoboka. Natunguwe cyane n’ibyo bihuha kubera ko ni ibinyoma pe kandi si ukuri rwose. Umuvandimwe wanjye aracyari umwana ku buryo atabasha kugira urukundo na rumwe ajyamo vuba aha cyangwa ngo agire uwo baryamana”.

Baby Gloria yagaragaje ko ibyavuzwe ari ugushaka guhungabanya umuryango we no kuwuharabika, babangiriza icyizere bafite muri rubanda gusa agaragaza ko bazaguma kwizerana.

Ati:”Umugabo wanjye nanjye tumeze neza , turi mu bihe byiza. Ntakibazo dufitanye ariko si numva impamvu abantu bakomeza kutuvugaho ayo magambo y’ibihuha”.

Baby Gloria na Jonas Mbaleka bahuye muri 2017 batangira gukundana muri 2020

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

“Nararize cyane ubwo namenyaga ko umwana ntwite ari umuhungu” ! Tiwa Savage

Next Story

Itsinda rya Fela Music ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Viral’ – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop