Amafunguro ashobora gutuma umuntu asaza imburagihe, ku buryo yagaragara nk’ushaje nyamara imyaka ye ikiri mike. Iyo urya kenshi ibiryo byongera ububyimbirwe mu mubiri (high inflammatory foods), bishobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri.
Uturemangingo tugenda dutakaza ubushobozi bwo kwiyuburura, bigatuma indwara zitandukanye ziyongera, uruhu rugasaza vuba ndetse n’iminkanyari ikagaragara hakiri kare.
DORE AMAFUNGURO ATANU UKWIYE KUGABANYA MU MIRIRE YAWE NIBA UTIFUZA GUSAZA VUBA.
Ibiryo bikaranze cyane kimwe n’ibyokeje: Guteka ibiryo ukoresheje ubushyuhe bwinshi nko kubikaranga mu mavuta cyangwa kubyotsa cyane bituma habaho kwiyongera kw’ibintu byitwa AGE (Advanced Glycation End products).
Ibi ni bimwe mu bituma umubiri ubyimbirwa, bigateza gusaza kw’uturemangingo. Iyo AGE ziyongereye, ubushobozi bw’uturemangingo bwo kwiyuburura buragabanuka, bigatuma amagufa atangira kuvunguka, umuntu agahura n’indwara nka osteoporose, stroke n’indwara z’umutima.
Nubwo AGE zisanzwe zibaho mu mubiri, ibiryo bitekeshejwe ubushyuhe buri hejuru bizongera ubukana bwazo. Kugira ngo ubyirinde, ni byiza guteka ku bushyuhe buciriritse no kugabanya ibiryo bikaranze cyane.
Ibiryohera cyane: Kurya isukari nyinshi bitera igikorwa kitwa glycation. Ibi bibaho iyo isukari irenze iyo umubiri ukeneye ikivanga na proteyine, bigakora AGE.
Ibi byangiza cyane proteyine ya collagen iboneka ku ruhu, ifasha uruhu kuba ruyeye kandi rufite itoto. Iyo collagen yangiritse, uruhu rusaza vuba, rugatakaza ubwiza n’ukwiyegereza.
Ibinyamasukari byahinduwe: Ibinyamasukari byambuwe fibre zabyo nk’amafufu, umuceri wera n’umugati bikora mu mubiri nk’isukari ihinduwe. Kubera kubura fibre, isukari byinshi yinjira mu maraso vuba, bikangiza imikorere ya insulin. Ibi bishobora gutuma insulin inanirwa gukora neza, bigateza indwara zitandukanye no gusaza kw’umubiri. Ni byiza guhitamo ibinyamasukari bitahinduwe nk’imbuto, imboga n’imyaka yuzuye nk’umuceri w’ikigina.
Inyama zatunganyijwe: Inyama nka sausage, jambon na bacon ziba zongewemo ibinyabutabire nka sulfites bifasha kuzibika igihe kirekire. Ibi binyabutabire bituma habaho ububyimbirwe bw’uruhu kandi bikihutisha gusaza kwarwo. Ikindi kandi, izi nyama ziba zirimo umunyu mwinshi, bigatuma umubiri ubika amazi menshi umuntu akagaragara nk’ubyimbye.
Ibiryo birimo umunyu mwinshi: Umunyu mwinshi ntugarukira ku ukoreshwa mu guteka gusa, ahubwo uboneka cyane mu biryo bifunze biza byiteguye. Aha hongerwamo umunyu mwinshi kugira ngo bibikike igihe kirekire. Ibi bituma umubiri ubika amazi, umuntu akabyimbirwa ndetse bigihutisha gusaza k’uruhu n’umubiri muri rusange.
Ngayo amafunguro y’ingenzi ashobora gutera gusaza imburagihe. Niba uyakunda, ntibivuze ko ugomba kuyahagarika burundu, ahubwo ni ngombwa kuyagabanya no kwibanda ku mafunguro arinda gusaza kandi afasha umubiri gukomeza gukora neza.