advertising

Advertising

The Ben yateye utwatsi iby’ibitaramo bizenguruka u Rwanda byavugwaga ko agiye guhuriramo na Bruce Melodie

January 19, 2026
1 min read

Nyuma y’amasaha make ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd butangaje ko bugiye gukora ibitaramo bizenguruka Igihugu, The Ben yabyamaganye ahamya ko amakuru yabyo ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu gitaramo “The New Year Groove” cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Kuva icyo gitaramo cyarangira, abahagarariye inyungu za Bruce Melodie bahise batangira imyiteguro y’ibitaramo bizenguruka Intara z’u Rwanda nk’uko bari barabyumvikanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bureberera inyungu za Bruce Melodie bwari bwamaze gutangaza ko bufite ibitaramo bizenguruka Intara z’u Rwanda bazakorana na The Ben.

The Ben akibona ifoto ikomoza kuri ibi bitaramo, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ari amakuru y’ibihuha.

Ku rundi ruhande ariko, amakuru y’ibi bitaramo twayagarutseho mu nkuru zacu zashize ubwo twavugaga ku masezerano aba bahanzi baherutse kugirana.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kinini hagati y’impande zombi.

Byinshi mu bikubiye muri aya masezerano y’imikoranire ntabwo byamenyekanye, icyakora icyo gihe IGIHE yabonye ni uko Bruce Melodie yagombaga kwitabira igitaramo “The New Year Groove” cya The Ben cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026.

Ni mu gihe The Ben na we akaba yarasabwaga kwitabira ibitaramo bizenguruka Intara enye z’u Rwanda, Bruce Melodie agomba gukora guhera muri Kamena 2026.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe mu minsi ishize hari igice cy’imbanzirizamushinga wayo cyari cyagiye hanze.

Iki gice cyagaragazaga ko ikintu cy’ingenzi ari uko buri muhanzi mbere yo kwitabira igitaramo cya mugenzi we azajya ahabwa miliyoni 10Frw zo kwitegura.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Rose Muhando yahishuye uburyo yabujije umuhungu we gutera inda atari yakora ubukwe

Next Story

Leo XIV yasabye amahanga gufasha impunzi z’Abanye-Congo n’abibasiwe n’ibiza muri Afurika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop