Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando, yagarutse ku kiganiro gikomeye yagiranye n’umuhungu we amubuza kutazagira umukobwa cyangwa umugore aryamana na we mbere yo gukora ubukwe nk’uko we yabikoze.
Kuri Rose Muhandon go kwaba ari ugusubiramo amakosa we yakoze ubwo yari akiri muto ari nayo mpamvu yagiriye inama umusore we amubuza kutazigera atinyuka kubikora, amusaba gutegereza igihe azakorera ubukwe.
Rose Muhando ufite abana batatu arera wenyine nta mugabo umufasha, yatangaje ko bimutera ishema kuko ngo kuba yarabafashije bakiga kugeza mu mashuri ya Kaminuza ari umugisha n’impano yahawe n’Imana ndetse n’imbaraga we atari bwihe.
Rose Muhando aganira n’umunyamakuru, yavuze ko yihanangirije umuhungu we kutazigera atera inda hanze mbere yo gukora ubukwe cyangwa ngo yishingikirize amashuri ye. Rose Muhando yifashishije umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko agakiza ariko gatanga umunezero”.
Rose Muhando yavuze ko gutera inda ubwabyo atari ikibazo gikomeye ahubwo ko ari ikosa ni uko ibyo uba ukoze bikomeza ku kubera ikibazo mubundi buzima bwawe bwose by’umwihariko mu gihe washatse. Icyiza ntabwo wabikora”.
Rose Muhando , asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yamamaye cyane mu mbyino zidasanzwe zigaragara mu ndirimbo ze. Rose Muhando kugeza ubu ni umugore w’imyaka 50 y’amavuko.
