Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare batangaje ko bamaze gusobanukirwa ko kugira uruhare mu kwita ku mikurire y’abana babo, bafatanyije n’abagore babo, atari ikimenyetso cy’inganzwa ahubwo ari inshingano z’ububyeyi zigamije iterambere ry’umuryango.
Bagaragaza ko gufasha mu gutegura indyo yuzuye, kwita ku burere bw’abana no kubajyana mu irerero bifasha umwana gukura neza ndetse bigateza imbere imibanire myiza mu rugo.
Aba bagabo bavuga ko mu muco nyarwanda wasangaga umugabo afatwa nk’uwahariwe kurinda no gutunga urugo, naho kwita ku bana bigafatwa nk’inshingano z’umugore gusa. Iyi myumvire yatumaga abagabo benshi batinya kwegera imirimo yo kwita ku bana, ndetse bamwe bakabifata nko kugabanya icyubahiro cyabo.
Mukundabantu Ananiya yavuze ko kumva ko uri umugabo byajyanaga no kwitandukanya n’imirimo yo kwita ku mwana, kuko yafatwaga nk’iy’abagore.
Yagaragaje ko igihe umugore yabaga adahari, yaburaga uko abigenza, abana bakamarana igihe batarabona ifunguro rikwiye nk’uko imvaho nshya dukesha iyi nkuru ibivuga, ahubwo akabagurira utuntu duto ategereje ko nyina agaruka. Ibi byaterwaga n’imyumvire itari myiza, aho umugabo wabonwaga akorera mu gikoni yabaga afatwa nk’uwateshejwe agaciro.
Gusa ubu iyi myumvire ngo yarahindutse. Abagabo bo muri aka gace batangaje ko basigaye bafatanya n’abagore babo kwita ku burere n’imikurire y’abana. Mukundabantu avuga ko basanze ari ukwihima kutagira uruhare mu kurera umwana kandi ari uwabo bombi.
Asobanura ko ubu asigaye afasha mu gutegura indyo yuzuye, akamenya ibiyigize n’uburyo itegurwa, akanakurikirana uko umwana ayibonye. Yongeraho ko igihe umugore ahuze, afata umwana akamujyana ku irerero ndetse akanamenya amasaha yo kumucyura.
Murenzi Abdul utuye mu Kagali ka Ntoma na we yagaragaje ko imyitwarire yo gutinya gutwara umwana cyangwa kumujyana ku irerero yavuyeho burundu. Avuga ko umwana ari ishema rye, kandi ko kumwitaho bituma yumva anyuzwe aho kumva ko agize icyo atakaje.
Yemeza ko ubu afatanya n’umugore we kwita ku mikurire y’abana babo, bikabafasha kubaho mu bwumvikane no kugira ituze mu muryango.
Abagore na bo bishimira cyane ubu bufatanye. Mukaruriza Emmaculee yavuze ko bishimishije kubyuka wumvise umugabo akubaza uko umwana agera ku irerero cyangwa akagufasha kumutwara. Yongeraho ko no mu gutegura indyo yuzuye, iyo umugabo abigizemo uruhare akagaburira abana, bitanga ibyishimo byihariye kandi bigakomeza urukundo n’ubufatanye mu rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ubu bufatanye bw’abashakanye ari ingenzi mu kugera ku ntego zo kwita ku mikurire y’umwana no kurwanya igwingira. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Juliet Murekatete, yavuze ko umugabo witaye ku mikurire y’umwana aba yiyubashye kandi binagabanya amakimbirane yo mu muryango, kuko byinshi biganirwaho bafatanyije.
Yashimangiye ko iyi mikoranire ikenewe kugira ngo habeho abana bakura neza, bityo igwingira rikagabanuka.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kari kuri 27,8% by’abana bagwingira, kavuye kuri 33%. Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda igamije kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%, intego izagerwaho binyuze mu bufatanye bw’ababyeyi bombi mu kwita ku mikurire y’umwana.