Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Francis Prevost wiyise Leo XIV, yasabye amahanga n’abakirisitu batuye Isi gukomeza gusabira no gutanga ubufasha ku baturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje guhunga imirwano.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, ubwo yari ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Vatican, abicishije mu butumwa bwe asanzwe agenera abatuye Isi buri cyumweru.
Leo XIV yavuze ko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima n’imibereho, bitewe ahanini n’intambara ikomeje gutuma benshi bahungira mu bindi bihugu.
Yagize ati: “Ndibutsa abatuye Isi ko bakwiye gufasha no kwita ku baturage babayeho nabi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje guhunga igihugu cyabo kubera inzara n’ibindi bibazo byatewe n’intambara.”
Leo XIV yanibukije abatuye Isi ko abaturage bo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika bibasiwe n’ibiza by’imvura nyinshi yateje imyuzure nabo bakeneye ubufasha bwihuse.
Yanavuze ko yifatanyije mu bihe bitoroshye n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo, Mozambique na Zimbabwe, basizwe iheruheru n’imvura nyinshi yahaguye igatwara ibintu byabo ndetse benshi bakahaburira ubuzima.

Leo XIV yasabye amahanga gukomeza ubufatanye mu gufasha abari mu kaga no gushakira ibisubizo birambye amakimbirane n’ibiza bikomeje guteza umutekano muke n’imibabaro ku baturage benshi.