Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva muri Nzeri 2025 kugeza uyu munsi, mu gihugu hose habaye ibiza 470 byahitanye abantu 67 abandi 123 barakomereka.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ibiza bikomeje kwibasira igihugu, bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ku mutungo wabo no ku bikorwa remezo.
MINEMA igaragaza ko kuva ku wa 01 Nzeri 2025 kugeza ku wa 15 Mutarama 2026, ibiza byasenye inzu 674, byangiza imyaka iri ku buso burenga hegitari 406, byica inka 33, ndetse bisenya ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibiraro icyenda, imiyoboro ibiri y’amazi n’imiyoboro 29 y’amashanyarazi. Ibi byose byateje igihombo gikomeye ku baturage n’igihugu muri rusange.
Inkuba ni zo zahitanye abantu benshi kurusha ibindi biza, aho zahitanye abantu 45 bangana na 61% by’abantu bose bapfuye bazize ibiza. Inkuba kandi ni zo zateye hafi ya zose mu mpfu z’amatungo, ku kigero cya 96.9%. Ibyo bikurikirwa n’imyuzure yahitanye abantu 13, igaragaza ko na yo ari ikibazo gikomeye cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.
The New Times ivuga ko mu mezi atanu ashize, gusenyuka kw’inzu kwatumye benshi bakomereka, aho abantu 22 bakomerekejwe n’izo mpanuka. Ibi bigaragaza ko ibiza bitagira ingaruka ku mpfu gusa, ahubwo bigira n’ingaruka zikomeye ku mibereho rusange y’abaturage.
Mu rwego rw’ubuhinzi, imvura y’amahindu ni yo yateye igihombo gikomeye kurusha izindi, aho yangije ibihingwa biri ku buso bwa hegitari hafi 300, bingana na 75% by’ubuso bwose bwangiritse. Imyuzure yangije hegitari 43.3 mu gihe ibiza byatewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byangije hegitari 33.6. Ibi bihombo byagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’ibiribwa n’amikoro y’abahinzi.
Akarere ka Ngoma ni ko kayoboye utundi mu kwibasirwa n’ibiza, aho habaye ibiza 44 byahitanye abantu 12 bikomeretsa 22. Akarere ka Gicumbi na ko kibasiwe n’ibiza 32 byahitanye abantu babiri bikomeretsa 10, mu gihe Akarere ka Gakenke kibasiwe n’ibiza 32 byahitanye abantu batandatu bikomeretsa 11. Akarere ka Kayonza na ko karagaragaye mu turere twibasiwe cyane, aho habaye ibiza 21 byahitanye abantu barindwi.
MINEMA ivuga ko muri uyu mwaka hafashwe ingamba zo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hibandwa cyane ku kwirinda inkuba n’ibindi byago bijyanye na zo. Ibi bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, ndetse no kugabanya igihombo igihugu gihura na cyo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahibasirwa n’ibiza muri MINEMA, Hitimana Niyotwambaza Christine, yavuze ko hari intambwe igaragara yatewe mu gushaka ibikoresha by’ubwirinzi bikumira inkuba, ku bufatanye n’abikorera hamwe na za kaminuza. Yagize ati: “Dufatanyije RP Karongi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM), turacyari mu biganiro birebera hamwe uko twakora ibikoresho by’ubwirinzi bw’inkuba. Turateganya amahugurwa agamije gushyiraho gahunda ifatika yo kunoza uburyo bwakozwe n’iryo shuri.”
Umuyobozi muri MINEMA ushinzwe Politiki, Igenamigambi no Kugabanya Ibyago, Adalbert Rukebanuka, yashimangiye ko intego nyamukuru y’uyu mwaka ari ugukomeza kugabanya ibyago biterwa n’ibiza no kunoza uburyo bwo kwitegura no kwitabara igihe bibaye. Yagaragaje ko gutanga amakuru ku bari mu kaga bashobora kwibasirwa n’ibiza ari ingenzi cyane, kuko byatuma ibyago bigabanyuka. Yongeyeho ko MINEMA izakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ubufasha bwa vuba na bwangu ku baturage bibasiwe n’ibiza.
