Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League bwamaganye bikomeye imyitwarire irimo ibisa n’imyigaragambyo byagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje iyi kipe na Al Merrikh SC.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, ubwo APR FC yakiraga Al Merrikh SC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, n’ubwo APR FC yatsinze igitego cyaje kwangirwa n’abasifuzi kubera kurarira. Iki cyemezo cy’umusifuzi wo ku ruhande, Jabo Aristote, wazamuye igitambaro agaragaza ko habayeho kurarira, nticyakiriwe neza n’abafana ba APR FC.
Ibi byatumye batangira kugaragaza uburakari baririmba indirimbo zitandukanye zirimo amagambo ashinja abasifuzi n’izisaba ubutabera, bigaragaza ko batanyuzwe n’uko umukino wasojwe.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere wakurikiyeho, FERWAFA yasohoye itangazo isobanura ko imyitwarire yagaragajwe n’abo bafana itemewe kuko ishobora guhungabanya umutekano n’ituze bya rubanda. Itangazo ryavuze ko FERWAFA ifatanyije na Rwanda Premier League bamagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’uwo mukino, by’umwihariko imyigaragambyo yabereye imbere y’Icyicaro cya FERWAFA.

Iryo tangazo ryagaragaje ko bamwe mu bafana bakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze rusange, bityo hibutswa abakunzi b’umupira w’amaguru ko kudahuza n’ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuvamo imyitwarire ishobora guteza umutekano mucye.
Ahubwo basabwe gutegereza inzego zibifitiye ububasha zikabanza kugenzura ibibazo byavuzwe zigafata ibyemezo bikwiye.
Iyi myitwarire yamaganywe yakurikiye ubutumwa bwa Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, wavuze ko ubuyobozi bw’ikipe buzatanga ikirego ku gitego cyanzwe. Yashimangiye ko n’ubwo hari inzira zemewe zo gutanga ibibazo bijyanye n’imisifurire, ibyo bidaha uburenganzira abafana bwo kwitwara mu buryo bushobora kuvamo ibyaha cyangwa guhungabanya ituze rusange.