Kuri iki Cyumweru, hasojwe Igikombe cya Afurika 2025 cyaberaga muri Maroc, cyegukanywe n’ikipe ya Senegal itsinze Morocco igitego 1-0 mu mukino wa nyuma wabereye mu Mujyi wa Rabat.
Uyu mukino wasoje iri rushanwa ryatangiye tariki 21 Ukuboza 2025, waranzwe n’impaka nyinshi zishingiye kuri penaliti yahawe Morocco, bituma abakinnyi ba Senegal bava mu kibuga umukino uhagarara iminota 16.
Uyu mukino wari ukomeye kandi unaryoheye ijisho ku mpande zombi. Amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru mu mikinire, ariko igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije gutsinda. Senegal yateye amashoti ane arimo abiri agana mu izamu, mu gihe Morocco yateye amashoti atatu ariko nta na rimwe ryerekeje mu izamu.
Muri iki gice cya mbere, Senegal yahushije uburyo bukomeye bw’igitego nyuma y’uko Ilimane Ndiaye asigara arebana n’umunyezamu Yacine Bono, ariko uyu munyezamu awukuramo neza.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatira ashaka igitego, buri ruhande ruhusha amahirwe akomeye. Ku ruhande rwa Morocco, Siabari yahushije uburyo bukomeye arebana n’umunyezamu Edouard Mendy, kimwe na Ayoub El Kaabi nawe wahushije igitego cyari cyizewe. N’ubwo umukino wakomeje kuba mwiza, iminota 90 yarangiye amakipe anganya 0-0 hongerwaho iminota umunani y’inyongera.

Ku munota wa karindwi w’inyongera, ikipe ya Morocco yabonye koroneri yatewe, maze havuka impaka nyuma y’uko El Hadji Malick Diouf akoreye ikosa Brahim Diaz mu rubuga rw’amahina. Uyu mukinnyi wa Morocco yaguwe hasi nyuma yo gukururwa, ariko umusifuzi Jean Jacques Ndala ntiyahise abona iryo kosa, bituma hitabazwa ikoranabuhanga rya VAR.
Nyuma yo kureba amashusho ya VAR, penaliti yaremejwe ihabwa Morocco. Icyo cyemezo cyateje impagarara zikomeye mu bakinnyi ba Senegal, bahita bava mu kibuga banze ko penaliti itegwa. Umukino wahagaze iminota 16, bamwe mu bakinnyi ba Senegal ndetse bagana no mu rwambariro. Nyuma y’ibiganiro byimbitse byabaye, harimo n’uruhare rwa Sadio Mané, abakinnyi basabwe kugaruka mu kibuga umukino urakomeza.
Penaliti yahise iterwa na Brahim Diaz, ariko ayitereye mu buryo bubi cyane, umupira awutera mu buryo bworoshye ku buryo umunyezamu Edouard Mendy yawufashe nta nkomyi awugumana. Iyo penaliti yahushijwe yahise iba intandaro y’ihinduka ry’umukino, kuko nyuma yaho Senegal yabashije kubona amahirwe make asigaye maze iza gutsinda igitego cyayihesheje igikombe.
Uyu mukino wa nyuma uzahora wibukwa nk’umwe mu mikino yaranzwe n’impaka nyinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika, ariko kandi unashimangire urwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, aho Senegal yegukanye igikombe mu buryo bw’intwari.







