advertising

Advertising

Senegal yari yikuye mu kibuga yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025

January 19, 2026
1 min read

Ikipe y’igihugu ya Senegal yari yikuye mu kibuga bitewe no kutumvikana n’umusifuzi, yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025 (CAN 2025) mu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru saa Tatu z’ijoro kuri Stade Prince Moulay Abdellah.

Umukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi, aho buri kipe yashakaga gufungura amazamu hakiri kare. Senegal yabonye amahirwe ya mbere akomeye binyuze kuri Iliman Ndiaye, wabonye umupira arebana n’izamu, ariko umunyezamu wa Morocco, Yassine Bono, aratabara.

Ku munota wa 14, Ismael Saibari wa Morocco yabonye umupira mwiza yashoboraga kuvamo igitego, ariko ishoti yateye rinyura hepfo y’izamu kure. Umukino wakomeje kugenda ugaragaramo amahirwe ku makipe yombi ariko nta kipe ishoboye kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga.

Ku munota wa 37, Senegal yarahushije uburyo bukomeye ku mupira Nicolas Jackson yahaye Iliman Ndiaye warekuye ishoti rikomeye, ariko umunyezamu wa Morocco awushyiraho ukuguru ujya muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye gikomeza kugaragaramo ishyaka ku mpande zombi. Ku munota wa 63, Morocco yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego aho Ayoub El Kaabi yarekuye ishoti, ba myugariro ba Senegal baritambika, umupira ugera kuri Abde Ezzalzouli nawe arekura ishoti ritagize icyo rigeraho rinyura hepfo y’izamu kure.

Abatoza b’impande zombi bakoze impinduka zitandukanye mu kibuga bagerageza gushaka uko babona igitego, ariko iminota yarushijeho kwicuma igitego kikabura. Ku munota wa 90+7, Morocco yabonye penariti nyuma y’ikosa Malick Diouf yakoreye Brahim Diaz amukurura mu rubuga rw’amahina.

Iyi penariti ntiyishimiwe n’abakinnyi ba Senegal bahise bangira ko iterwa, bajya no mu rwambariro babisabwe n’umutoza wabo. Ibyo byateje umwuka mubi cyane muri Stade, aho abafana ba Senegal bagize imyitwarire mibi basenya bimwe mu bikoresho bya stade.

Bigizwemo uruhare rukomeye na Sadio Mané, abakinnyi ba Senegal baje kugaruka mu kibuga kugira ngo umukino ukomeze. Penariti yahise iterwa na Brahim Diaz, ariko umunyezamu wa Senegal, Edouard Mendy, ayikuramo neza agarura icyizere ku kipe ye.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera. Ku munota wa 94, Senegal yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Pape Gueye nyuma yo guhabwa umupira na Idrissa Gana Gueye.

Icyo gitego ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi kugeza umukino urangiye. Senegal yatsinze Morocco igitego 1-0, ihita yegukana igikombe cya Afurika cya 2025 cyaberaga muri Morocco. Ni igikombe cya kabiri Senegal itwaye mu mateka yayo, nyuma y’icyo yegukanye mu mwaka wa 2021.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ibiza byahitanye abantu 47 bikomeretsa 123 kuva muri Nzeri 2025

Next Story

Taylor Swift na Travis Kelce bahanganye n’ikigeragezo gikomeye mu rukundo rwabo mu gihe bitegura ubukwe

Latest from Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe
Go toTop