advertising

Advertising

Zari Hassan yongeye kwiyama abagore bashaka umuhungu we

January 18, 2026
1 min read

Zari Hassan Umunyamideri winjiye mu bushabitsi yongeye gutunga urutoki abagore batandukanye bagenda ku muhungu we agaragaza yamaze gufatwa kandi ko azashakana n’umuzungu-kazi.

Zari Hassan wo mu Gihugu cya Uganda , yatangaje ibi ubwo yasaga n’usubiza umugore wavuze ko akundana n’umuhungu we kandi ko ngo ari we rukundo rwe rw’ubuzima bwose.

Nyuma yo kubona ubwo butumwa , Zari Hassan yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze maze yandika amagambo yasaga n’usubiramo ubugira Kabiri aho yagaragaje ko umusore we yiteguye gushakana n’umuzungu-kazi bityo ko uwo mugore yaba yegeyeyo.

Yagize ati:”Umuhungu wanjye ari hafi gushaka. Amaze igihe mu rukundo n’umukobwa w’umuzungu”. Yakomeje agira ati:”Ntabwo ndimo gukora ivangura rishingiye ku ruhu , ariko yagize amahitamo ye kandi burya buri wese akunda uwo ashaka. Ndashaka umusore ukiri muto na we arashaka umukobwa ukiri muto”.

Bibaye nyuma y’aho Zari Hassan yifatanyirije n’umusore we Pinto  kwizihiza ye  isabukuru y’amavuko. Zari Hassan ni umugore w’abana 5 barimo ; Pinto Ssemwanga, Raphael Ssemwanga na Quincy George Ssemwanga bose babyaranye na nyakwigendera Don Ssemwanga babanye.

Abandi bana be harimo ; Latifah Dangote, na Prince Nillan yabyaranye na Diamond Platinimz

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Captain Mwiza Ariane: Uburyo umugore yageze ku nzozi ze mu gisirikare cy’u Rwanda

Next Story

Umuhanzi-kazi Queen Cha yashyinguye se agaragaza ko atazamwibagirwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop