advertising

Advertising

Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu kibazo cy’umukobwa wavuze urubyiruko rw’u Rwanda

January 18, 2026
1 min read

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatanze umucyo ku mpaka zikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, zikomoka ku mashusho y’umukobwa wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye, amagambo ye akaba yarateje impaka ndende mu baturage.

Ibi byatangiye ubwo uwo mukobwa yasohoraga amashusho agaragaza ko nubwo ashobora kugaragara neza mu maso y’abantu, ubuzima bwe bwa buri munsi bwuzuyemo ubukene. Yavugaga ko afite amafaranga make cyane kuri Mobile Money, anahamya ko hari urubyiruko rwinshi rusa neza inyuma nyamara rubayeho mu buzima bugoye.

Yashimangiye ko ari ikibazo gikwiye kwitabwaho n’inzego z’igihugu, kuko ngo ubukene bw’urubyiruko butaboneshwa amaso gusa hashingiwe ku isura n’imyambarire.

Aya magambo ye yatumye hahita havuka ibitekerezo binyuranye. Hari abamushyigikiye bavuga ko yavuze ukuri kwihishe inyuma y’akarango k’ubuzima, ariko abandi baramunenga, bagaragaza ko uko yabivuze atari bwo buryo bwiza kandi ko byashoboraga guhinduka intandaro yo kuyobya rubanda.

Mu bantuyabigizemo uruhare, Kabagambe Ignatius yagaragaje ko amagambo y’uyu mukobwa ashobora kuba ari igice cy’ubukangurambaga bukoresha ububabare bw’urubyiruko mu nyungu za politiki. Yavuze ko hari abifashisha ikibazo cy’ubushomeri bagatoza cyane cyane abakobwa bato kugaragaza akababaro kabo mu buryo bushobora kugira indi migambi yihishe, aho kuba ugushaka ibisubizo bifatika.

Kabagambe yanakomoje ku makuru avuga ko uwo mukobwa yaba yarahawe amahirwe y’akazi akayanga, bigatuma ashimangira ko ubutumwa bwe butagamije kuvuganira urubyiruko mu buryo bwubaka, ahubwo ko bushobora kuba burimo kuyobya abantu.

Ibi byakuruye umujinya ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashinje Kabagambe guhohotera uwo mukobwa no kumushyira mu kiciro cy’abantu badifuriza ineza igihugu.

Abantu batandukanye barimo Richard Kwizera na CAGUWA bagaragaje ko gufata umwana w’urubyiruko utanze igitekerezo akamushyira mu mwanya mubi ari ibintu bidakwiye, bakavuga ko byabangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Gusa hari n’abandi bagerageje kugaragaza ko Leta idashyira urubyiruko mu maboko amafaranga, ahubwo irushakira amahirwe yo kuyabona binyuze mu mirimo, amahugurwa no kwihangira imirimo.

Mu gihe izi mpaka zakomezaga gufata indi ntera, Minisitiri Utumatwishima yinjiye muri iki kibazo ashimangira ko ikibazo cy’urubyiruko, by’umwihariko icy’umurimo, kizwi kandi kiri mu byo Leta yitaho. Yavuze ko umubare w’abasore n’inkumi badafite akazi uri hafi ya 18%, asaba ko aho gutunga urutoki no gushyamirana, hakabayeho kumva ababwiye ko bafite ibibazo no kubayobora ku mahirwe ahari.

Yanasabye ko hatabaho gukurura abana n’imiryango mu mpaka za politiki cyangwa iz’amagambo, ashimangira ko uwivugiye ko akennye cyangwa ashonje adakwiye kunengwa, ahubwo akwiye gutegwa amatwi no gufashwa kubona ibisubizo bifatika.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushyigikira urubyiruko, ari na rwo rugize umubare munini w’abaturage, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, kwihangira imirimo n’iterambere ry’ubuhanzi.

Mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe guhanga imirimo irenga miliyoni 1,25 mu myaka iteganyijwe, hakabaho n’intego yo guhanga nibura imirimo ibihumbi 250 buri mwaka.

Ibi byose bigaragaza ko nubwo impaka ziba zishingiye ku magambo y’umuntu umwe, ikibazo cy’ubukene n’ubushomeri bw’urubyiruko ari ingingo ikwiye kuganirwaho mu bwumvikane, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye aho gushyamirana.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Museveni yagize icyo abwira abarenga 10,000,000 batatoye

Next Story

Ibiza byahitanye abantu 47 bikomeretsa 123 kuva muri Nzeri 2025

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop