Urukiko rukuru rwa Koreya y’Epfo rwahamije uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol ibyaha bikomeye bifitanye isano n’igerageza ryo gutangaza ubutegetsi bwa gisirikare bw’agateganyo (martial law) mu mpera z’umwaka wa 2024, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu.
Icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Central District Court i Seoul cyatangaje ko Yoon atubahirije amategeko n’Itegeko Nshinga, n’ubwo yari afite inshingano zo kuyabungabunga no kuyubahiriza kurusha abandi bose.
Mu byaha yahamijwe harimo kubangamira inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gihe zari zigiye gushyira mu bikorwa impapuro zo kumufata, gukoresha no guhimba inyandiko za Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gutangaza martial law atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Urukiko rwasobanuye ko ibyemezo yafashe byashyize igihugu mu gihirahiro cy’umutekano n’imiyoborere, bigatera impagarara zikomeye mu baturage.
Umucamanza Baek Dae-hyun yavuze ko Yoon yagaragaje imyitwarire itajyanye n’inshingano ze zo kurengera Itegeko Nshinga. Yashimangiye ko nubwo yari afite inshingano zo kubera igihugu icyitegererezo cy’imiyoborere myiza, ibikorwa bye byagaragaje gusuzugura amategeko n’indangagaciro za demokarasi. Urukiko rwemeje ko uburemere bw’ibyaha bye bukomeye cyane ku buryo budashobora kwirengagizwa.
Nyuma y’itangazwa ry’uru rubanza, Yoon yahawe iminsi irindwi yo kuba yajuririra umwanzuro wafashwe. Umwe mu banyamategeko be yatangaje ko bazajurira, bavuga ko icyemezo cy’urukiko gifite aho gishingiye ku mpamvu za politiki kurusha amategeko.
Ibi byakomeje guteza impaka mu gihugu, aho bamwe mu bamushyigikiye bateraniye hanze y’urukiko bagaragaza ko batanyuzwe n’uyu mwanzuro.
Uyu mwanzuro w’urukiko ni intangiriro y’uruhererekane rw’imanza ziregwa Yoon zose zishingiye ku igerageza rye ryo gutangaza martial law mu 2024.
Nubwo iryo tegeko ryagumyeho amasaha make gusa, ryateje imyigaragambyo n’impungenge nyinshi mu gihugu cyari kizwi nk’icyitegererezo cya demokarasi ikomeye kandi ihamye muri Aziya.
Nubwo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, Yoon aracyari gukurikiranwa ku kindi cyaha gikomeye kurushaho cyo kugerageza kwigomeka ku butegetsi. Iki cyaha gishobora kumuviramo igihano gikomeye cyane kirimo n’urupfu, nk’uko bisabwa n’ubushinjacyaha. Icyemezo kuri uru rubanza giteganyijwe gufatwa mu gihe cya vuba.
Yoon yari yarasezerewe ku buyobozi anafungwa nyuma yo kweguzwa ku butegetsi n’Inteko Ishinga Amategeko, icyemezo cyafashwe mu Ukuboza 2024 nyuma y’uko atangaje martial law. We yakomeje guhakana ibyaha byose, avuga ko yakoze ibyo yakoze ashingiye ku bubasha yahawe n’Itegeko Nshinga kandi agamije gukemura inzitizi yavugaga ko opposition yashyiraga mu mikorere ya Leta.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta Yonhap, igihano cy’imyaka itanu Yoon yakatiwe kiri munsi y’icyo abashinjacyaha bari basabye.
Icyakora, byagaragajwe ko uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka zikomeye ku rubanza rwe rukomeye rujyanye no kwigomeka ku butegetsi, aho ubushinjacyaha bukomeje gusaba igihano cy’urupfu.
Ibyabaye kuri Yoon Suk Yeol byabaye isomo rikomeye ku gihugu no ku bayobozi, bigaragaza ko no ku rwego rwo hejuru cyane rw’ubuyobozi, nta muntu uri hejuru y’amategeko. Urubanza rwe rwashimangiye ko demokarasi ikeneye kubahirizwa n’abayiyobora, kandi ko kurenga ku mategeko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku gihugu no ku muntu ku giti cye.