advertising

Advertising

Umuraperi HAJP yateguje EP izaba iriho Green P na Rwabugiri

January 14, 2026
1 min read

Umuhanzi Habineza Justin [HAJP] umaze kumenyekana mu njyana ya Hip Hop, yateguje Mixtape yise ngo ‘Inzozi z’Umushonji’ avuga ko izaba ari nziza kubera umwanya yayihaye aboneraho asaba abakunzi b’umuziki muri rusange kuzayumva. Ni Ep izaba iriho abahanzi nka Green P na Z’Bra Rwabugiri.

HAJP waherukaga gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo ‘SNITCH’, ‘Umutima’  n’izindi, yahamirije UMUNSI.COM ko mu gihe cya vuba arashyira hanze EP yise ngo ‘Inzozi z’Umushonji’ ibumbatiye ubutumwa bwibanda ku buzima busanzwe abantu babamo.

HAJP yagize ati:”Inzozi z’Umushonji’ ni EP ngiye gushyira hanze kandi izaba irimo indirimbo nziza cyane zigaruka ku buzima bwo ku muhanda abantu basanzwe babamo ariko ikagira n’amasomo menshi. Ndasaba buri wese kuzayumva kuko nayihaye umwanya uhagije”.

Yakomeje agira ati:”Ubusanzwe si nkunda gushyira hanze EP ariko iyi nayihaye imbaraga kandi nzi neza ko bazayikunda. 2026 ndumva ari umwaka nzakoramo ibikorwa bidasanzwe bizakora ku mutima abafana banjye ukazasiga umuziki wanjye ugeze aheza kandi ngahindura Isi yanjye n’abankurikira umunsi ku munsi”.

Kuri uwo muzingo HAJP yise ‘Inzozi z’Umushonji’ hazaba hariho abahanzi batandukanye barimo GREEN P, Rwabugiri Z’Bra, Glory Majesty na Kodo Katuni.

HAJP ni umwe mu bahanzi bari kugaragaza imbaraga muri muzika Nyarwanda. Yaherukaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ibaruwa’ yakoranye na ALYANA yarebwe n’abarenga 6,000 , Udasara na Umutima.

Z’Bra Rwabugiri umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye muri muzika Nyarwanda by’umwihariko muri Hip Hop ni umwe mu bahuje imbaraga na HAJP na we uri kwita cyane ku mpano ye.

Umuraperi Z’Bra Rwabugiri ni umwe mu bifashishijwe na HAJP usanzwe aririmba Hip Hop.
Umuraperi Green P wamamaye muri Hip Hop ni umwe mubahaye ikiganza HAJP bahuza imbaraga kuri EP igiye kujya hanze.

Urupapuro ruteguza EP ya HAJP

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Menya ‘Snacks’ ukwiriye kurya mbere yo kuryama kugira ngo ugire ibitotsi byiza

Next Story

Nyagatare: Abagabo bamaze gusobanukirwa neza n’inyungu yo gufatanya n’abo bashakanye kurera abana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop