advertising

Advertising

Menya ‘Snacks’ ukwiriye kurya mbere yo kuryama kugira ngo ugire ibitotsi byiza

January 14, 2026
1 min read

Muri rusange hari ubwo umuntu yifuza kugira inzozi nziza n’ibitotsi byiza ariko akabura icyabimufashamo, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe muri ‘Snacks’ zagufasha kubigeraho.

Byashoboka ko wiriwe mu kazi gakomeye ukaba urimo kumva unaniwe cyane by’umwihariko mu gihe umaze kugera mu rugo. Ibyo ntakabuza ko biraza kugira ingaruka ku miryamire yawe. Inama isumba izindi rero ni uko wafata ‘Protein ihagije, ndetse ukwirinda kurya amafunguro adateganyijwe ahubwo ukamenya neza ko byibura urarya mbere ho amasaha ane ngo ujye mu buriri.

Nudakora ibi, uzajya mu buriri wihuse maze uryame wubitse inda utekereze ko biraza kugufasha kugubwa neza kandi nyamara ntacyo biramara uretse ku kongerera umunaniro no gutuma igogora ridakorwa neza.

Ni ingenzi rero ko mu masaha ya nyuma ya Saa Sita , ufata amafunguro atandukanye azwi nka ‘Snacks’ ashobora kugufasha kuza kugera mu masaha y’umugoroba ukomeye. Ayo mafunguro arimo intungamubiri zitandukanye ari na zo zigira umumaro mu gihe cy’umugoroba ugiye kuryama.

SNACKS wafata mu masaha y’umugoroba zikakongerera imibereho myiza no kugira ibitotsi byiza ukaryama wisanzuye.

1.Umuneke: Umuneke ukungahaye kuri ‘Tryptophan’ ndetse ugakungahara cyane kuri ‘Carbohydrate’. Umuneke ni urubuto rwiza rwo gufata igihe icyo ari cyo cyose kuko wongerera byinshi umubiri w’uwawufashe.

Umuneke kandi ukungahaye kuri ‘Prebiotic Fiber’ zifasha mu kurwanya mikorobe mbi igafasha mikorobe nziza bigatuma amagufa akomera akagira ubudahangarwa by’umwihariko mu gihe watatswe n’udukoko  nk’uko byemezwa na Hyvernat.

2.Shokora y’umukara: Shokora y’umukara ni ingenzi cyane ku buzima bwawe by’umwihariko mu gihe uri hafi kujya mu buriri kuko ikungahaye kuri Magnesium ifasha umubiri kwirinda umujagararo ‘Stress’ bikaba byaremejwe nanone n’umuhanga twagarutseho haraguru ‘Hyvernat.

Shokora iri mu bitera imbaraga umubiri muri ayo masaha kuko ikungahaye kuri ‘Caffeine’ na ‘Theobromine’ bityo abayirya cyangwa abashaka kujya bayifata nyuma yo gusoma iyi nkuru bakaba bagirwa inama yo kutayifata habura iminota mike cyane ngo bajye kuryama.

3.Almonds: Urubuto rumwe rwa Almonds rufasha cyane umubiri kuko zikungahaye kuri ‘Tryptophan’. Hyvernat avuga ko ukwiriye gufata izo mbuto ukazishyira mu mazi amasaha make mbere yo kuzirya.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

DRC: Abatuye mu Mujyi wa Butembo bagowe no gutandukanye abasirikare n’abajura

Next Story

Umuraperi HAJP yateguje EP izaba iriho Green P na Rwabugiri

Latest from Izindi nkuru

Go toTop