Obadiah Biraro yavuze ko umuntu unyereza umutungo n’imari bya Leta aba akora nk’icyihebe, kubera ingaruka mbi ibikorwa bye bigira ku gihugu n’abaturage muri rusange.
Obadia wabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Ibi yabitangaje ashingiye ku bunararibonye bwe mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta no kubazwa inshingano ku bayobozi batandukanye.
Obadiah Biraro yayoboye Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri Kamena 2011 kugeza mu 2021, mbere y’aho akaba yari amaze imyaka itandatu ari Umugenzuzi Mukuru Wungirije.
Yamenyekanye cyane kubera umwete n’ubunyangamugayo yagaragazaga mu kazi ke, aho atajyaga ahishira amakosa cyangwa ngo arye indimi ku bayobozi bakoreshaga nabi umutungo wa Leta. Ibi byigaragaraga cyane muri raporo z’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zasohokaga buri mwaka, zagaragazaga uko imari ya Leta ikoreshwa n’aho hakiri ibibazo.
Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Biraro yavuze ko yishimira byinshi birimo kubona u Rwanda rukomeza gutera imbere mu nzego zitandukanye, ariko icy’ingenzi kurushaho akaba ari uko iryo terambere rijyana no kubazwa inshingano ku bayobozi bari mu nzego zose z’igihugu. Yashimangiye ko abayobozi bakwiye gukora no kuzuza inshingano zabo bubahiriza amategeko, amabwiriza ndetse n’intego n’umusaruro bitezweho, aho kwibanda ku nyungu zabo bwite.
Biraro yanagarutse ku byoroshye n’ibigora Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, agaragaza ko rimwe na rimwe bigorana gutandukanya umuyobozi wakoze amakosa abigambiriye n’uwabikoze bitewe n’ubumenyi buke, ubushobozi buke cyangwa kutabyitaho.
Yavuze ko hari abayobozi bashobora kuba bafite ubumenyi n’ubushobozi, ariko bakagaragara nk’abitwara nk’“inkingi za mbonabihita,” ntibagire icyo bafasha mu nshingano bahawe, bigatuma imishinga idatanga umusaruro wari witezwe.
Yakomeje asobanura ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma umuyobozi adakora neza inshingano ze: ubushobozi buke, kutitaho inshingano n’ubugome bwo kunyereza umutungo wa Leta.
Aha ni ho Biraro yashimangiye amagambo ye avuga ko umuntu unyereza imari n’umutungo bya Leta aba akora nk’icyihebe, kuko yangiza iterambere ry’igihugu, agatesha agaciro imbaraga z’abaturage, kandi akabangamira ubuzima n’imibereho myiza yabo.
Biraro yagaragaje ko gahunda yo kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta no kubazwa inshingano yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda. Yibukije ko mu Rwanda hagiye hibandwa ku kugenzura umusaruro w’amafaranga akoreshwa, aho kutareba gusa niba yarakoreshejwe uko amategeko abiteganya. Yatanze urugero rw’uko mu 2015 yakiriye igihembo i Abuja, aho u Rwanda rwahawe ishimwe ryo kuba rwarateguye raporo y’ubugenzuzi nziza mu bihugu 22 byo muri Afurika bikoresha Icyongereza.
Yasobanuye ko mu Rwanda hagiye hibandwa cyane ku nyungu z’abaturage, harebwa uko amafaranga ya Leta afasha abaturage kuva mu bukene. Yavuze ko n’ubwo hari aho imicungire y’imari ya Leta yateye imbere cyane ku buryo nta gahomamunwa kakigaragara nka mbere, hakenewe gukomeza kwibaza uko ayo mafaranga agira ingaruka nziza ku baturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yongeyeho ko mu raporo z’ubugenzuzi hakunze kugaragara ko umusaruro w’imishinga imwe n’imwe uba uri hasi cyane ugereranyije n’amafaranga yashowemo, mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’izindi.

Ibi bigaragaza ko hakiri ibibazo bijyanye n’ingingo z’imishinga, imitangire y’amasoko n’imicungire yayo, n’ubwo yavuze ko izi mbogamizi zigenda zisobanuka buhoro buhoro.
Mu gusoza, Obadiah Biraro yashimangiye ko kurwanya kunyereza umutungo wa Leta ari inshingano ya buri wese, cyane cyane abayobozi bafite inshingano zo kurinda no gukoresha neza umutungo w’igihugu. Yagaragaje ko imiyoborere myiza, ubugenzuzi bukomeye no kubazwa inshingano ari byo byatumye u Rwanda rutera intambwe igaragara, kandi ko gukomeza iyo nzira ari byo bizarufasha kugera ku iterambere rirambye rigamije inyungu z’abaturage bose.