advertising

Advertising

Pakistan: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, batwitswe na gaz yo gutekesha barapfa

January 12, 2026
1 min read

Mu gihugu cya Pakistan habaye impanuka ikomeye yateye agahinda kenshi, aho umugabo n’umugore bari bamaze umunsi umwe gusa bakoze ubukwe bapfuye bazize gaz yo gutekesha yaturikiye mu rugo rwabo.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, mu Murwa Mukuru Islamabad, aho aba bageni bari basinziriye mu nzu bari batuyemo nyuma y’ibirori by’ubukwe.Nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri Pakistan, icupa ryarimo gaz yo gutekesha ryaturitse igihe aba bageni n’abandi bari mu rugo basinziriye.

Gaz yari yasohotse mu buryo batazi, ikomeza kwirundanya mu cyumba kugeza igeze ku rwego rwo guturika, bituma habaho inkongi ikomeye yahise ihitana ubuzima bw’abantu benshi.Uretse aba bageni, abandi bantu batandatu barimo abari mu muryango n’abashyitsi bari baraye aho na bo bahise bitaba Imana, mu gihe abandi bakomerekejwe bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Moya ku isaha yo muri Pakistan, ari yo Saa Kumi ku isaha yo mu Rwanda. Uretse abageni, iyi nkongi yahitanye kandi nyina w’umugabo wari washyizeho ubukwe hamwe n’abandi bo mu muryango.Ni ibyago byasigiye agahinda n’akababaro umuryango mugari n’inshuti zabo, cyane ko byabaye mu gihe bakiri mu byishimo by’umunezero w’ubukwe.

Uretse gutwara ubuzima bw’abantu umunani, iyi mpanuka yangije bikomeye inzu aba bageni barimo ndetse n’izindi nzu eshatu z’abaturanyi babo. Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagaragaje ko inkongi yatewe n’iturika rya gaz yari yarabanje kwisakaza mu cyumba cyose, bituma ubwo hageraga akantu gato gatera umuriro, hahita habaho iturika rikomeye.

Perezida wa Sena ya Pakistan, Yusuf Raza Gilani, yatangaje ko iyi ari impanuka y’akababaro ikomeye cyane yahinduye ibyishimo by’ubukwe mo intimba n’agahinda gakabije. Yavuze ko ari isomo rikomeye rikwiye kwigwaho n’inzego zitandukanye, by’umwihariko izishinzwe umutekano n’igenzura ry’ibikoresho byo gutekesha bikoresha gaz.

Ashingiye ku kuba ingo nyinshi zo muri Pakistan zikoresha gaz mu buzima bwa buri munsi, Gilani yasabye inzego bireba gushyiraho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza akomeye yo kurinda impanuka zituruka kuri gaz, kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe.

Yagaragaje ko kwirengagiza umutekano bishobora guteza ibibazo bikomeye nk’ibi byabaye.Umuyobozi wa Polisi Wungirije, Sahibzada Yousaf, na we yatangaje ko ibikorwa byo gutabara byihutishijwe, hifashishijwe imbwa zitojwe n’ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gushakisha no kurokora umuntu wese wari wagwiriwe n’inzu. Nubwo izi mbaraga zose zakoreshejwe, umubare munini w’abari bahari ntibabashije kurokoka kubera ubukana bw’iturika.

Iyi mpanuka ya gaz yasize isomo rikomeye, igaragaza akamaro ko kwitwararika ikoreshwa rya gaz mu ngo, gupima kenshi ibikoresho byayo no kumenya hakiri kare ibibazo byashobora guteza ibyago.Ni n’urwibutso rubabaje rugaragaza uko mu kanya gato ibyishimo bishobora guhinduka intimba, bigasaba ko umutekano uhabwa umwanya w’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

 

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

U Bufaransa n’u Bwongereza byashinjwe kuganisha u Burayi mu manga

Next Story

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop