advertising

Advertising

FC Barcelona yatsinze Real Madrid yisubiza Super Cup ya Espagne

January 12, 2026
2 mins read

FC Barcelona yongeye kugaragaza ubuhangange bwayo mu mupira w’amaguru itsinda Real Madrid ibitego 3-2, yegukana igikombe cya Super Cup ya Espagne ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, wabereye i Jeddah muri Arabie Saoudite, ubera abakunzi b’amakipe yombi isomo rikomeye ku ihangana rihora hagati ya izi mpande zombi.

Uyu mukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yiga imikinire ya mukeba, bigatuma mu minota ya mbere amahirwe yo gutsinda aba make. Ku munota wa 14, Real Madrid yabonye uburyo bwa mbere bukomeye binyuze kuri Vinicius Junior wateye ishoti rikomeye ari wenyine, ariko umunyezamu wa FC Barcelona, Joan Garcia, awufata neza, atanga icyizere ku ikipe ye.

Mu minota ya mbere 30, umukino wakomeje kwigaragaza cyane mu kibuga hagati, aho nta kipe n’imwe yashoboraga kurema uburyo bufatika bwo gutsinda. Gusa ku munota wa 36, FC Barcelona yabashije gufungura amazamu, Raphinha atsinda igitego ku mupira mwiza wari wahawe na Fermin Lopez, awinjiza mu rubuga rw’amahina acenga myugariro, atera ishoti rikomeye ryabonye inshundura.

Nyuma y’iki gitego, FC Barcelona yakomeje gusatira cyane ishaka gutsinda ikindi gitego, ibona amakoni abiri akurikirana, ariko umunyezamu Thibaut Courtois aba nyirabayazana wo gukiza Real Madrid. Igice cya mbere kigeze hafi kurangira, umusifuzi yongereye iminota itatu y’inyongera, ari na ho Real Madrid yaboneye amahirwe yo kwishyura.

Ku munota wa 45+2, Vinicius Junior yongeye kwerekana ubuhanga bwe, acenga myugariro ba FC Barcelona, yinjiza igitego cyo kwishyura.

Ibyishimo by’abafana ba Real Madrid ntibyamaze kabiri kuko ku munota ukurikijeho, FC Barcelona yahise isubirana amahirwe itsinda igitego cya kabiri. Pedri yatanze umupira mwiza kuri Robert Lewandowski wasize myugariro ba Real Madrid, aroba Courtois, umupira ujya mu izamu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Real Madrid na yo yahise yishyura ku gitego cyavuye kuri koroneri, umupira ukubita igiti cy’izamu ukisanga kuri Gonzalo Garcia wari wahagaze neza awinjiza igitego. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bikomeza gukongeza ihangana.

Mu gice cya kabiri, Real Madrid yagarutse ifite imbaraga nyinshi, ishaka gutsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 50, Vinicius Junior yongeye kugerageza amahirwe ku ishoti rikomeye yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, ariko Joan Garcia yongeye kwigaragaza akuramo umupira neza.

Umukino wakomeje kugenda urushaho kuryoha, kugeza ku munota wa 73, ubwo Raphinha yongeye kwandika amateka y’uyu mukino atsindira FC Barcelona igitego cya gatatu ku mupira yateye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ujya mu izamu nta n’umwe uwukoraho. Iki gitego cyahise gitanga icyizere gikomeye ku bakinnyi n’abafana ba FC Barcelona.

Ku munota wa 90, FC Barcelona yahuye n’ikibazo gikomeye ubwo Franky de Jong yeretswe ikarita itukura kubera ikosa rikomeye yakoreye Kylian Mbappé, bituma ikipe ye isigarana abakinnyi 10. Umusifuzi yongeyeho iminota itanu y’inyongera, Real Madrid iyikoresha yose ishaka igitego cyo kwishyura.

Muri iyi minota, Real Madrid yabonye amahirwe akomeye binyuze ku mupira Rodrygo yahinduye imbere y’izamu, ariko Alvaro Carreras awuteye ugasanga Joan Garcia yongeye kuba igihangange awufata neza, ahagarika icyari kuba igitego cyo kwishyura.

Umukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 3-2, yongera kwegukana Super Cup ya Espagne, iba inshuro ya 16 iyi kipe itwaye iki gikombe mu mateka yayo. Uyu mukino wanabereye umutoza Hansi Flick amateka mashya, kuko yakomeje urugendo rwe rwo kudatsindwa mu mikino umunani ya nyuma ya nyuma aherukaga gutoza. Iyi ntsinzi yashimangiye ko FC Barcelona ikomeje kuba imwe mu makipe akomeye kandi ahatana ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru wa Espagne.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

“Umuntu unyereza umutungo wa Leta aba akora nk’icyihebe” ! Obadiah Biraro

Next Story

U Bufaransa n’u Bwongereza byashinjwe kuganisha u Burayi mu manga

Latest from Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe
Go toTop