advertising

Advertising

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Venezuela

January 12, 2026
1 min read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo risaba abaturage bayo bafite ubwenegihugu bwa Amerika kuva muri Venezuela byihuse, ndetse ibaburira kwitwararika mu gihe baba bagenda mu mihanda y’icyo gihugu.

Ibi byatewe n’uko umutekano ukomeje kuzamba, aho havugwa ibikorwa byo guhiga no gutoteza abantu bafite aho bahuriye na Amerika.

Iyi myanzuro yafashwe nyuma y’amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano avuga ko muri Venezuela hari umutwe w’abantu bitwaje intwaro uri guhigisha uruhindu Abanyamerika n’abandi bashyigikiye politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwo mutwe bivugwa ko ushyigikiye ubutegetsi buriho, ukaba uzwi ku izina rya Colectivos, umaze iminsi ugaragara mu mihanda minini yashyizwemo bariyeri zigenzura imodoka n’abagenzi.

Aya makuru aje kandi hashize igihe gito Amerika ifashe icyemezo gikomeye cyo guta muri yombi Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, imushinja ibyaha bitandukanye birimo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Iki cyemezo cyarushijeho gukaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, bituma umutekano w’abanyamerika bari muri Venezuela urushaho kujya mu kaga.

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, hatangajwe raporo z’umutekano zerekana ko aba bantu bitwaje intwaro bashyize bariyeri mu mihanda itandukanye, aho babanza kugenzura inkomoko n’imyitwarire y’abari mu modoka.

Abakekwaho kuba Abanyamerika cyangwa abafitanye umubano n’Amerika, bivugwa ko bari guhura n’ibikorwa bikomeye birimo gufungwa ku ngufu, gushimutwa, gukubitwa no gutotezwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bayo bose bari muri Venezuela gukomeza kuba maso, kwirinda ingendo zitari ngombwa no gukoresha uburyo bwose bushoboka bagasohoka muri icyo gihugu, by’umwihariko igihe ingendo mpuzamahanga zizaba zongeye gusubukurwa.

Amerika yanashimangiye ko umutekano w’abaturage bayo ari wo ishyira imbere, bityo ko inama iyobereye ubuzima bwabo igomba gufatirwa ku gaciro.

Iki kibazo gikomeje kugaragaza uko umwuka wa politiki n’umutekano uri kuba mubi muri Venezuela, ndetse n’ingaruka amakimbirane mpuzamahanga ashobora kugira ku baturage basanzwe.

Mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo bya dipolomasi, Abanyamerika basabwe gushyira imbere umutekano wabo, birinda aho ibintu bishobora kubahungabanyiriza ubuzima.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Pakistan: Nyuma y’umunsi umwe bakoze ubukwe, batwitswe na gaz yo gutekesha barapfa

Next Story

Nyagatare: Abacuruza n’ Abarema isoko rya Rukomo babangamiwe n’ubuto bwaryo

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop