advertising

Advertising

The Ben yashimiye abakunzi be babanye na we mu bihe bikomeye

January 10, 2026
1 min read

The Ben yageneye abakunzi ubutumwa bw’ishimwe, abashimira urukundo n’inkunga bakomeje kumugaragariza mu bihe yise ibikomeye yanyuzemo.

Ubu butumwa yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, agaragaza ko yahisemo kwibanda ku rukundo rw’abafana be no gukora ibyiza aho kwita ku bikorwa cyangwa amagambo y’abandi.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ku wa 9 Mutarama 2026 yari yizihije isabukuru y’amavuko ye asangira n’abatishoboye bo mu Murenge wa Gatenga, ari na wo atuyemo, abashyikiriza inkunga igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Iki gikorwa cyagaragaje ko, mu gihe yishimira umunsi mukuru we, anazirikana gufasha abatishoboye no gusangiza abandi ibyishimo bye.

Mu butumwa bwe, The Ben yashimiye cyane abafana be, abasezeranya ko atazabatererana cyangwa ngo afate urukundo bamukunda nk’ikintu gisanzwe.

Yavuze ko imigambi ye yakomeje gushingira ku mucyo no ku rukundo, aho yemeje ko yahisemo kudashyira umutima ku bibazo cyangwa ku bikorwa by’abandi, ahubwo agahagarara ku rukundo rw’abafana be bahora bamuba hafi. Yagaragaje ko, no mu bihe by’amakuru atari yo n’amatangazo agamije kumuharabika, abakunzi be bakomeje kumuba hafi, urwo rukundo arurata nk’inkunga idafite umupaka imukora ku mutima byimazeyo.

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo yizihije undi mwaka w’ubuzima bwe, urukundo rw’abafana ruri mu byamuhaye imbaraga zo gukomeza gutera imbere.

Yavuze ko azi neza ko urwo rukundo ari rwo rumusunikira buri gihe, rumufasha kudacika intege no gukomeza inzira ye y’umuziki, kandi ko rutigeze rumutenguha. Yongeyeho ko na we yiyemeje kudatenguha abafana be na rimwe.

Icyakora, The Ben yagaragaje ko nubwo afite umutima mugari kandi wihutira kubabarira, hari abagerageza kumubona ababaye bagamije kumushavuza. Yavuze ko Imana yamuhaye umutima woroshye kandi wumva cyane, ku buryo rimwe na rimwe abantu bashobora kumugeraho bakamubabaza.

Gusa yashimangiye ko yigiye kugumana ituze n’ubwitonzi, kandi uko igihe cyagiye gihita, yagiye asobanukirwa ukuri gukomeye arangiza yiga kubabarira.

Iyi sabukuru yayizihije nyuma y’icyumweru akoze igitaramo gikomeye cyiswe “The New Year Groove” cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, aho yasimburanye na Bruce Melodie ku rubyiniro, bikaba byarishimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

The Ben wujuje imyaka 39 y’amavuko ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane, akaba yarigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Why yakoranye na Diamond Platnumz, Ni Forever, Ngufite ku mutima, Habibi, Vazi, Ndaje n’izindi nyinshi, zikomeza kumushyira ku mwanya w’ikirangirire mu muziki w’u Rwanda no mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Nyamasheke: Umugabo afungiwe gukubita Gitifu ashinja kumwimisha imfashanyo y’abibasiwe n’amapfa

Next Story

MU MAFOTO: IShowSpeed yasusurukije abafana muri Stade Amahoro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop