Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Umuyobozi w’Akagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri.
Uwo mugabo ashinjwa kuba yarakubise uwo muyobozi amurega ko yamukuye ku rutonde rw’abagombaga guhabwa imfashanyo y’ibigori byahabwaga abaturage bibasiwe n’amapfa.
Ibi byabereye muri uyu Murenge nyuma y’izuba ryinshi ryibasiye ako gace, rituma imyaka ikumagara ntiyere, bigatuma abaturage benshi cyane cyane abahinzi babura amafunguro ahagije.Ni muri urwo rwego Leta yari yatanze imfashanyo y’ibigori bigenewe abaturage batishoboye.
Ibyabaye byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 8 Mutarama 2026, ubwo Gitifu Ngabonziza Principe yari ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abagize inzego z’umutekano, bari mu gikorwa cyo kugenzura imikorere y’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza.
Muri urwo rwego ni bwo bahuye na Ndagijimana Félix wari uvuye mu kabari, yasinze.Gitifu Ngabonziza yavuze ko uwo mugabo yababajije abo bari bo, bamubwira ko ari abayobozi bari mu kazi ko kugenzura irondo n’utubari. Yahise ababwira amagambo abasaba niba ari bo bamukuye ku rutonde rw’abahawe ibigori.
Atarabonera igisubizo, ngo Ndagijimana yahise amusunika, maze undi abajije impamvu abigenje atyo, ahita amukubita ikofe ku munwa wo hejuru, amukomeretsa cyane ku buryo yatangiye kuva amaraso menshi.Nyuma yo kumukubita, Ndagijimana ngo yahise yiruka, ariko abo bari kumwe bahita bamwirukaho baramufata bamushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Shangi.
Gitifu wakomeretse we yahise ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukoma, bamusaba no kujya ku bitaro bya Bushenge kugira ngo harebwe niba nta kindi kibazo cyiyongereyeho. Nyuma yaho yatanze ikirego kuri RIB kugira ngo uwamugiriye urugomo akurikiranwe n’amategeko.
Gitifu Ngabonziza Principe yakomeje avuga ko atigeze akura Ndagijimana Félix ku rutonde rw’abahawe imfashanyo y’ibigori, ahubwo ko yarukuwemo n’abaturage bagenzi be nyuma yo gusuzuma ko yishoboye.
Yongeyeho ko iyo mfashanyo yagenewe abatishoboye, bityo ko ibyo Ndagijimana yamushinjaga byari bidafite ishingiro, ahubwo bikarangira amuhohoteye.
Umuturage wo muri aka kagari ka Mariba yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abayobozi atari ibisanzwe muri uwo Murenge, ariko ko uwo mugabo uzwiho gusinda akenshi no guteza umutekano muke.
Yavuze ko asanzwe azwi nk’igihazi, kimara gusinda kigahungabanya umutekano w’abaturage, bityo ko kugera aho asagararira abayobozi bari mu kazi byari ukurengera bikabije. Yongeyeho ko akwiye kubihanirwa bikaba isomo no ku bandi bashobora gutekereza guhohotera inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje koko ko uwo muturage yakoreye Gitifu w’akagari urugomo, maze ashyikirizwa RIB ya Shangi kugira ngo akurikiranwe.Yagize ati bamushyikirije RIB, uwakomeretse ajya kwa muganga kandi asabwa no gutanga ikirego kugira ngo iperereza rikomeze.

Yakomeje agaragaza ko Gitifu yahohotewe yari ari mu kazi ke gasanzwe ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari mu masaha y’ijoro.
Yasabye abaturage kwitwararika no kubahiriza inzego ziri mu kazi, avuga ko mu gihe umuturage atanyuzwe n’icyemezo yafatiwe n’urwego rumwe, adakwiye kwishora mu bikorwa by’urugomo cyangwa imyigaragambyo idakurikije amategeko. Ahubwo akwiye kugana inzego zisumbuye zikamufasha gukemura ikibazo cye mu nzira zemewe n’amategeko, aho guhohotera inzego ziri mu kazi kazo.