Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yagaragaje icyifuzo cy’uko ibiganiro bihuza ubutegetsi bwe n’abarimo abahagarariye ihuriro AFC/M23 riburwanya byabera mu murwa mukuru, Kinshasa.
Ibi biravugwa mu gihe intambara n’umutekano muke bikomeje kugariza ibice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ku wa 14 Ukuboza 2025, Perezida Tshisekedi yagiye mu mujyi wa Luanda muri Angola, asubirayo ku wa 5 Mutarama 2026, ndetse no ku wa 8 Mutarama yongeye kuganira na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushakira umuti urambye w’amakimbirane n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.Ubwo yari i Luanda ku wa 5 Mutarama, Tshisekedi yasabye Lourenço gutangiza ibiganiro bishya byahuriza hamwe Abanye-Congo bose birebwa n’ibi bibazo by’umutekano, amusaba no kumufasha kuvugisha abazabigira uruhare.
Mu bo Tshisekedi yifuza ko bitabira ibi biganiro harimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwe, abatavuga rumwe na bwo, imitwe irwanya Leta ikoresheje intwaro nka AFC/M23, abahagarariye sosiyete sivile n’abanyamadini n’amatorero.
Amakuru aturuka muri Angola avuga ko Leta y’iki gihugu yamaze kuganira n’abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, bishobora gutuma bitabira ibiganiro by’amahoro biteganyijwe. Perezida Tshisekedi kandi yemereye Perezida Lourenço ko Leta ya RDC ishobora kurekura bamwe mu mfungwa bo mu ihuriro AFC/M23, ariko dosiye za buri wese zikazabanza gusuzumwa kugira ngo harebwe niba ibyaha akurikiranyweho bishobora kubabarirwa.
Amakuru ava i Kinshasa yemeza ko Tshisekedi yifuza ko AFC/M23 yatangaza ku mugaragaro ko ihagaritse imirwano, kandi ko Leta ya RDC ari yo izagenzura niba icyo cyemezo cyubahirijwe koko. Ibi byaba intambwe ya mbere mbere y’uko ibiganiro by’amahoro bitangira.
Icyifuzo cya Tshisekedi cyo gutangiza ibi biganiro bishya kije mu gihe akomeje kwirengagiza ibiganiro bya Doha biyoborwa na Leta ya Qatar kuva mu ntangiriro za 2025.
Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ku wa 31 Ukuboza 2025 yatangaje ko Leta ya RDC yanze kohereza intumwa mu nama ebyiri zatumijwe na Qatar, zari zigamije kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Ku ruhande rwayo, Leta ya RDC ivuga ko impamvu yanze kwitabira izi nama ari uko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo iri huriro ryatangaje ko ryawuvuyemo mu rwego rwo korohereza ibiganiro by’amahoro bya Doha, Leta ya RDC ikomeza guhamya ko abarwanyi ba AFC/M23 bagikomeje kuwurimo.