advertising

Advertising

Shaddyboo yavuze agahinda n’intimba umwaka wa 2025 wamusigiye

January 7, 2026
2 mins read

[Uwimbabazi Shadia] Shaddyboo, yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye umwaka mubi cyane, anavuga ko impamvu imwe rukumbi yatumye awusoza akivanamo ibibazo bikomeye yari arimo ari abana be gusa.

Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho uyu mubyeyi w’abana babiri yasobanuye ko umwaka wa 2025 wamubereye umwaka atazibagirwa na rimwe.

Yawusobanuye nk’umwaka w’agahinda, umwaka w’intimba, umwaka wo gutereranwa n’umwaka wo guca mu bihe bikomeye cyane ku rwego rwo hejuru.

Mu magambo ye, Shaddyboo yavuze ko 2025 yari umwaka w’agahinda gakabije kuri we, umwaka wo kwibura no kubura abantu bamwe na bamwe yizeraga ko bari hafi ye. Yagize ati, “Muraho, Ndizera mwaragize umwaka mwiza.

Uyu munsi, ndashaka kubasangiza bimwe ku buzima bwange.” Yakomeje avuga ko uwo mwaka wamutsinze bikomeye, ko atari umwaka wamwatwaye ibintu gusa ahubwo wamushenguye mu mutima no mu bitekerezo, ku buryo yisanzuye mu kwibura no kwiheba.

Yasobanuye ko yashakishije inshuti ze mu bihe by’amahoro no mu by’agahinda, cyane cyane mu majoro atabashaga kurarana n’undi muntu kubera ububabare yari arimo. Ariko muri icyo gihe cyose cy’intimba, avuga ko nta muntu n’umwe wabashije kumwumva by’ukuri cyangwa kumenya intambara zitagaragara yarwanaga nazo mu mutwe no mu mutima we.

Shaddyboo yavuze ko yari wenyine rwose, ko nta muntu wamufashije gutwika ububabare bwe, ndetse ko nta n’umwe wigeze asobanukirwa n’iby’intambara zitagaragara zamwugarije mu mutima no mu bitekerezo. Yagize ati,

“Nari ndi ngenyine. Rwose ngenyine.” Aya magambo agaragaza uburemere bw’ibibazo yari arimo n’urwego rwo hejuru rw’ubwigunge yanyuzemo muri uwo mwaka.

Nubwo bimeze gutyo, avuga ko abakobwa be babiri bato ari bo bamuhaye impamvu yo gukomeza kubaho no guhagarara mu buzima. Yatangaje ko nubwo amaso ye yari yarushye n’umutima we uremerewe n’agahinda, buri gitondo abana be bazaga kumubyutsa, bigatuma abona impamvu yo gukomeza. Yagize ati,

“Iyo batabaho, sinzi niba nari kubasha kwihangana,” agaragaza ko ari bo bamubereye imbaraga zo kudacika intege igihe byose muri we byifuzaga kugwa.

Yongeyeho ko nubwo yari afite inshuti nkeya, mu ntambara zo mu mutima yarwanaga, izo nshuti zitari zihari. Yasobanuye ko yanyuze mu bibazo bikomeye cyane, ku rwego n’amagambo atabasha kubisobanura uko byari bimeze.

Ibi byagaragaje ko atashingiye ku bantu, ahubwo yihanganiye ububabare bwe ari wenyine.

N’ubwo ibihe byari bikomeye, Shaddyboo yavuze ko ku bufasha bw’Imana yabashije kubirenga. Yavuze ko muri uko kurenga ibibazo yabashije kwisubirana, akamenya neza uwo ari we n’icyerekezo cye mu buzima.

Yagaragaje ko ubwo bubabare bwamufunguye amaso, bukamwigisha byinshi ndetse bukamuhindura mu buryo bwimbitse.

Yakomeje avuga ko kuri ubu yishimira uwo ari we, ashimira kuba yarashoboye guhangana n’ibyo byose wenyine ndetse akishimira ko akiriho. Yavuze ko yizeye kandi yiteguye guhangana n’ibimwiteze imbere, anavuga ko umwaka mushya uzatuma abantu bamwubaha kurushaho kubera ibyo yanyuzemo.

Nubwo atazi neza ibimuteze imbere, Shaddyboo yavuze ko yiteguye kubyakira. Yasabye n’abandi banyuze mu bibazo bitandukanye kwimenya nk’intwari, abibutsa ko guhangana n’intambara zawe bwite ari intambwe ikomeye mu buzima.

Aya magambo Shaddyboo yayatangaje nyuma y’igihe kitari gito atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byari bisanzwe mbere, aho yahoze avugwa cyane kandi akagaragara kenshi.

Ubu butumwa bukurikiye n’ubundi yari aheruka gushyira kuri Instagram ye tariki ya 08/10/2025, nabwo bwagarukaga ku gahinda gakomeye, ibibazo byo mu mutima no kwishinja byinshi, bigaragaza ko umwaka wa 2025 wamubereye uw’icuraburindi ariko akawusozamo isomo rikomeye ry’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage

Next Story

Ibihugu bya Algeria na Côte d’Ivoire byageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025

Latest from Imyidagaduro

Go toTop