advertising

Advertising

Rutanga Eric Kamotera yasezeye ruhago ku myaka 34 y’amavuko

January 7, 2026
1 min read

Rutanga Eric umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi, yatangaje ku mugaragaro ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma y’imyaka myinshi awumazemo.

Eric Kamotera yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba afite imyaka 34 y’amavuko.

Mu butumwa bwe, Rutanga Eric yashimiye byimazeyo umupira w’amaguru wamubereye ishuri ry’ubuzima, anashimira amakipe yose yanyuzemo, abayobozi, abatoza, abakinnyi bakinanye ndetse n’abafana bamugaragaje urukundo n’icyizere mu rugendo rwe rwa siporo.Ati:

“Warakoze umupira w’amaguru wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze, unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.

Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n’abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye. Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”

Yakomeje asobanura ko icyemezo yafashe atagifata nk’ugusezera mu buryo bubi, ahubwo ari uburyo bwo gushimira umupira w’amaguru n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri we. Yagize ati:

“Si ugusezera, ahubwo ni ugushimira ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye. Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga none rurangiriye hano.”

Rutanga Eric yazamukiye mu ikipe ya APR FC, nyuma aza kuyivamo yerekeza mu yandi makipe akomeye yo mu Rwanda arimo Rayon Sports, Gorilla FC na Police FC.

Muri ayo makipe yose, yagaragaje ubuhanga bwe n’ubunararibonye, bituma aba umwe mu bakinnyi bubashywe muri shampiyona y’u Rwanda.

Yari azwi cyane nk’umwe mu bakinnyi beza bateraga imipira iteretse, izwi nka “Coup Franc”, aho yigeze gukora amateka atazibagirana. Benshi bamwibukira cyane kuri coup franc nziza yatereye Rayon Sports mu mukino wahuzaga iyi kipe na Gor Mahia yo muri Kenya mu 2018, mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, igitego cyafashije Rayon Sports kunganya uwo mukino.

Rutanga Eric umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi, yatangaje ku mugaragaro ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma y’imyaka myinshi awumazemo.

Isozwa ry’urugendo rwa Rutanga Eric mu mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga risiga amateka akomeye mu mupira w’u Rwanda, aho azahora yibukirwa nk’umukinnyi w’umunyamwete, w’umuhanga kandi wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’imbere mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Umunyamakuru Yago yasoje album ya gatatu mu mwaka we wa gatatu w’umuziki

Next Story

Yagaragaje uburyo yatwise inda ku myaka 17 atarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop