Fall Ngagne Rutahizamu ukomeye ukomoka muri Senegal, yasubukuye imyitozo mu ikipe yamutangaje nk’umukinnyi Rayon Sports nyuma y’uko yari yaragiye iwabo.
Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura ikipe ya APR FC ku wa Gatandatu bazakina umukino wa Super Cup ya FERWAFA 2025.Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu iyi kipe yambara ubururu n’umweru yayikoze ikaba yitabiriwe n’abarimo Fall Ngagne wari umaze igihe adakora kubera ko yari yaragiye iwabo.
Uyu mukinnyi yari yaragiye asabye uruhushya avuga ko agiye kwita kuri nyina, gusa aratinda bituma Rayon Sports imwandikira.
Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabigarukagaho yagize ati:”Fall Ngagne yagiye atubwira ko agiye kureba nyina ariko ikibazo cye twabonye ko kirenze ibyo.
Ikibazo cye twagihariye ushinzwe ibijyanye n’inyungu ze tumuha igihe ntarengwa ko agomba kuba yageze mu Rwanda hanyuma bitakunda ubuyobozi bugafata ibindi byemezo. Twamuhaye ko ku wa Mbere agomba kuba ari mu kazi ubwo nataza tuzafata indi myanzuro.”
Fall Ngagne aheruka gukinira Rayon Sports mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize amaze kuyitsindira ibitego 13 muri shampiyona. Kuva icyo gihe ntarongera kuyikinira kubera ikibazo cy’imvune yagize.
