Ikamyo yari itwaye amakara iyavanye muri Tanzania iyajyanye mu ruganda rwa Sima ruherereye mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi wari uyitwaye ayipfiramo.
Kanamugire Fulgence, umwe mu bahise bahagera ikigwa, yabwiye yavuze ko akurikije uburyo yaguyemo n’uburyo aho yaguye hasanzwe hacuramye cyane, akeka ko ari feri umushoferi yabuze kuko yahamanutse ahorera cyane, akubita umukingo, imodoka iragaruka ihita igarama mu nkengero z’umuhanda.
Ati: “Yageze hafi y’umuhanda ugana ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura mu ikorosi rihari, imodoka irahurura cyane nk’iyabuze feri, tubona ayikubise ku mukingo iragaruka igarama ku nkengero z’umuhanda.”
Iyo kamyo yahise yangirika bikomeye icy’imbere ku buryo hagaragaraga akaguru gusa k’umushoferi kafashwemo atanyeganyega. Polisi yahise ihagera igite ibyuma byafashije kumukuramo basanga yapfuye, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, ibisazwa by’iyo kamyo bikaba bikiri aho yaguye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko hagikurikiranwa icyateye iyo mpanuka kuko umushoferi yarimo wenyine. Ati:
“Imodoka y’ikamyo yari ipakiye amakara ikuye muri Tanzaniya yifashishwa mu gukora sima yageze mu Gisakura mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi gukata ikoni rihari biramunanira agonga umukingo, imodoka igwa igaramye iramugwira ahita apfa.”
Yakomeje ahamya ko mu gihe umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukurikirana icyaba cyateye impanuka kuko umushoferi yari wenyine mu modoka.

