Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko igitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye kuri Venezuela ari isomo rikomeye ku Banyafurika, ribibutsa akamaro ko kwishyira hamwe no gushyira imbere umutekano w’umugabane wa Afurika mu buryo bufatika.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Daily Monitor.
Ubwo yabazwaga ku masomo yavuye mu byabaye kuri Venezuela, Perezida Museveni yasobanuye ko Abanyafurika muri rusange bakwiye kubyigiraho, cyane cyane mu gufatanya no kwishyira hamwe, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari. Yagize ati iyo ubufatanye bushyizwe imbere, byafasha kubaka ubushobozi bwo kwirinda ibitero bagabwaho, ibyo ari byo byose.
Perezida Museveni yakomeje avuga ko ibyabaye kuri Venezuela bigaragaza icyuho Afurika igifite mu bijyanye n’umutekano, cyane ko Amerika yagabye igitero ikoresheje inzira zitandukanye zirimo izo mu mazi, ku butaka no mu kirere. Yagize ati, “Mushobora kumva icyuho ndi kubabwira uyu munsi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugaba igitero cyo ku butaka, mu mazi no mu kirere, nyamara Abanyamerika y’Epfo nta bushobozi bufatika bwo kurwanira mu mazi bafite.”
Yagaragaje ko ibi bisaba ubufatanye bukomeye kugira ngo hubakwe ubushobozi buhagije bwo kwirindira umutekano, anongeraho ko Afurika ikwiye kubyigiraho by’umwihariko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bifite imiterere itandukanye. Yagize ati, “Ni yo mpamvu mvuga nti kuki mutabona ko dukwiye kwishyira hamwe? Nka Uganda se yakubaka ite ingabo zirwanira mu nyanja kandi nta nyanja dufite? Imiterere ya politiki muri Afurika ntishyize mu gaciro na gato. Hari ibihugu bidakora ku nyanja bikadindira mu bukungu bwabyo ariko no mu kwirindira umutekano. Dusa n’abafungiranye kuko mba nibaza uko nabigenza ngo nohereze umusaruro mu mahanga.”
Perezida Museveni yanavuze kandi ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko ibyo muri Afurika, biri mu bizakomeza kwibasirwa n’ibihugu bikomeye mu gihe bidafatanyije mu kubaka igisirikare gikomeye kirwanira mu bice byose, ku buryo cyabasha guhangana n’ibitero bitandukanye.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2025, ni bwo Amerika yagabye ibitero mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, aho Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bafatiwe bakajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye isomo rikomeye Perezida Museveni asanga Abanyafurika bakwiye kuzirikanaho, cyane mu rwego rwo kongera ubufatanye no guharanira umutekano w’umugabane wabo.