advertising

Advertising

Ibihugu bya Algeria na Côte d’Ivoire byageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2025

January 7, 2026
1 min read

Ikipe y’igihugu ya Algeria n’iya Côte d’Ivoire zombi zakatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 cy’Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/8 cy’iri rushanwa rikomeje kubera muri Morocco kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Ku wa Kabiri ni bwo hasojwe imikino ya 1/8, aho Algeria yakinnye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Moulay Hassan Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uyu mukino ntiwari woroshye ku mpande zombi, kuko amakipe yombi yakinnye yitonze kandi yitwara neza mu bwugarizi. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa (0-0), bituma hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

No muri iyo minota y’inyongera umukino wakomeje kuba urimo guhangana, ku buryo benshi batekerezaga ko hagiye kwitabazwa za penaliti. Icyakora ku munota wa 119, Adil Boulbina yatsinze igitego cyahesheje intsinzi Algeria, nyuma yo guhabwa umupira na Ramiz Zerrouki.

Igitangaje ni uko aba bakinnyi bombi bari bamaze kwinjira mu kibuga basimbuye ku munota wa 114. Ibyo byahise bituma Algeria itsinda Congo igitego 1-0, ikomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.

Undi mukino wabaye uwo munsi wakinwe saa tatu kuri Stade de Marrakech, aho Côte d’Ivoire yakinnye na Burkina Faso. Uyu mukino waroroheye Côte d’Ivoire, dore ko yatsinze Burkina Faso ibitego 3-0.

Amad Diallo ni we wafunguye amazamu ku munota wa 20 nyuma yo gucenga abakinnyi ba Burkina Faso, Yan Diomande atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 32 ahawe umupira na Amad Diallo, mu gihe Bazoumana Touré yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 87.

Biteganyijwe ko mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cya Afurika cya 2025, ikipe y’igihugu ya Algeria izakina na Nigeria, mu gihe Côte d’Ivoire izacakirana na Misiri.

Iyi mikino iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 2026, aho hitezwe imikino ikomeye ihuza amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Shaddyboo yavuze agahinda n’intimba umwaka wa 2025 wamusigiye

Next Story

A$AP Rocky yerekanye uko kuba umubyeyi byamuhinduye umutima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop