advertising

Advertising

Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.
by January 7, 2026

Byinshi ku mufana wa Congo wafannye iminota 438 muri CAN 2025 ahagaze atanyeganyega

Umufana ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Michel Mboladinga yafannye ikipe ye y’igihugu mu gikombe cya Afurika [CAN 2025] iminota 438 ahagaze ntakunyeganga.

Ku wa Kabiri tariki ya 06 Mutarama ni bwo Congo yatsinzwe na Algeria igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cya Afurika cya 2025 kirimo kirabera muri Morocco ihita isezererwa.

Ibi byahise bituma umufana wamamaye muri iki gikombe cya Afurika kubera uko yafanaga ahagaze atanyeganyega, atarongera kugaragara.Uyu mufana wa Congo witwa Michel Mboladinga yahagararaga iminota yose y’umukino ameze nk’ikibumbano cya Patrice Lumumba kiri i Kinshasa.

Yabikoraga mu rwego rwo guha icyubahiro Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1960.

Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ry’Ababiligi bakoronije iki gihugu, umurambo we utwikishwa ‘acide’, hasigara iryinyo gusa.

Michel Mboladinga avuga ko yatangiye gufana ikipe ye y’igihugu ya Congo muri 2013. Yavuze ko yashimishijwe no kuba abantu baramumenye kubera iki gikorwa ndetse ko byari bisigaye bimugora gusohoka muri Stade byari aho byamugoraga kubera ko abantu benshi babaga bifuza kumureba no kwifotozanya nawe.

Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.
Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.
Muri rusange ubaze iminota yahagaze ubwo Congo yarimo irakina ingana na 438.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Kicukiro: Umugore w’imyaka 45 yapfiriye muri lodge

Next Story

Rutahizamu Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports

Latest from Imikino

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Mugisha Didier uherutse gutandukana na Police FC, aho yemeye kuyikinira amasezerano y’amezi atandatu. Aya makuru yashyizwe
Go toTop