advertising

Advertising

Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage

January 7, 2026
1 min read

Mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga y’Akarere ka Burera, hafashwe abantu 12 bakekwaho kuzengereza abaturage babiba amatungo, by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ibi byatumye abaturage bo muri ako karere barushaho kugarura icyizere cy’umutekano wabo n’uw’imitungo yabo.Aborozi bo muri Burera bashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zafatanyije mu guta muri yombi abakekwaho ubujura bw’amatungo.

Bamwe muri bo banasubijwe amatungo yabo yari yaribwe, bavuga ko bari baramaze kuyacika intege bakeka ko batazongera kuyabona.

Munyarugerero Faustin, utuye mu Mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba, ni umwe mu borozi basubijwe inka yabo. Iyo nka yari yibwe igafatirwa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze. Avuga ko yari yaracitse intege, yibwira ko atazongera kuyibona.

Yagize ati, “Narabyutse mu gitondo ngiye kureba inka yanjye nsanga bayitwaye. Nahise menyesha ubuyobozi, nyuma y’igihe gito bambwira ko bayibonye ndetse ko n’abari bayibye bafashwe bajyanwa kuri Polisi. Naranezerewe cyane kuko nari naramaze kwiheba.”

Ukwitegetse Esperence, utuye mu Mudugudu wa Kivugizi mu Kagali ka Ntaruka, na we yashimiye inzego z’umutekano zamugaruriye inka ye. Iyo nka yafatiwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Yagize ati, “Nyuma yo kwibwa inka yanjye, narashobewe cyane numva nta cyizere gisigaye. Ariko namenyesheje ubuyobozi, bahita bihutira kuyishaka.

Igihe bambwiraga ko yabonetse ngasubizwa naranezerewe cyane kuko nari narayisezeyeho.” Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano, birimo n’ubujura, inasaba buri wese kwihutira gutanga amakuru igihe hagaragaye ibikorwa bikekwa, kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi ababigiramo uruhare bafatwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yijeje abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira umuntu uwo ari we wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, cyane cyane ubujura bw’amatungo. Yagize ati,

“Ku bufatanye n’abaturage, twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo, kandi hari n’amatungo yagarujwe ashyikirizwa ba nyirayo. Aba bafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo babazwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye hagati ya Polisi, izindi nzego n’abaturage ari ingenzi cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha, kandi ko ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Polisi y’u Rwanda ikomeza kuburira abishora mu byaha ibasaba kubireka mbere y’uko bafatwa, ikanaha amahirwe abagaragaza ubushake bwo kwivugurura no guhinduka, kugira ngo babe abaturage beza bagira uruhare mu iterambere n’umutekano by’igihugu.

Abaturage na bo basabwa gukomeza kuba maso, bakirinda kwihererana ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, kandi bagatanga amakuru ku gihe igihe cyose hagaragaye igihungabanya ituze aho batuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Reka tubakumbuze kuri El Calassico Beach Chez West iwabo w’amafi n’isambaza biteguwe neza

Next Story

Shaddyboo yavuze agahinda n’intimba umwaka wa 2025 wamusigiye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop