Umuraperi Rakim Mayers, umuraperi wamamaye ku izina rya A$AP Rocky, akaba n’umugabo w’icyamamarekazi Rihanna, yatangaje ko kuba umubyeyi byahinduye ubuzima bwe mu buryo bukomeye, bituma arushaho kuba umuntu ugira amarangamutima menshi kandi wuzuye urukundo.
Yavuze ko ububyeyi bwamuhinduye mu mitekerereze, mu myifatire no mu buryo abona isi muri rusange.
Ibi A$AP Rocky yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru W Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri icyo kiganiro, yasobanuye ko mbere yo kugira abana yari umuntu wihagararaho cyane, utagaragaza amarangamutima menshi, ariko ubu ubuzima bwe bwarahindutse cyane.
Yavuze ko abana bamwigishije kureba isi mu bundi buryo bwimbitse, aho urukundo n’ubwitange byabaye inkingi ya mbere y’imibereho ye.
Mu magambo ye yagize ati: “Kugira abana byanyigishije gukunda byimazeyo. Ubu numva ndi umuntu ufunguye ku marangamutima, niteguye guha urukundo abo ndi kumwe nabo.” Aya magambo agaragaza impinduka ikomeye yabaye mu buzima bwe, aho yavuye ku kwita cyane ku mwuga we n’izina rye, akagera ku gutekereza ku bandi kurusha uko yabikoraga mbere.
A$AP Rocky yakomeje avuga ko kuba umubyeyi byamwigishije kwihangana, kwitonda no kwita ku bandi, ibintu atari yaramenyereye mbere. Yongeyeho ko abana be bamuhaye indi ntego mu buzima, ku buryo atagitekereza gusa ku muziki n’icyamamare, ahubwo anatekereza ku hazaza h’abana be, ku burere bwabo n’umutekano wabo.
Uyu muraperi abana na Rihanna, umwe mu bagore bakomeye ku isi mu muziki no mu bucuruzi. Bombi bafitanye abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa muto. A$AP Rocky yanavuze kandi ko igihe umukobwa we azakura, azaba umurinzi we ukomeye, akamurinda kandi akamuba hafi mu buzima bwe bwose.
Ibi byose bigaragaza ko kuba umubyeyi byahinduye A$AP Rocky mu buryo bufatika, bigatuma arushaho kuba umuntu wuzuye urukundo, ufite icyerekezo gishingiye ku muryango n’indangagaciro z’ubwitange n’ubwiyunge.
