Victoria Jones w’imyaka 34 y’amavuko umukobwa w’icyamamare usanzwe akina filime witwa Victoria Jones, yapfuye ku munsi mukuru w’ubunani, tariki ya 01 Mutarama, aboneka yapfiriye muri hoteli y’akataraboneka ya Fairmont i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abashinzwe ubutabazi batangaje ko bahamagawe ahagana saa munani z’ijoro (2:52 a.m.) nyuma y’uko hatanzwe amakuru y’umuntu urembye. Abari aho bahawe amabwiriza yo gutanga ubutabazi bwihuse (CPR), ariko Victoria yabonetse atacyitaba, ahita atangazwa ko yitabye Imana.
Raporo yashyikirijwe Polisi ya San Francisco n’abaganga bemeza icyateye urupfu (Medical Examiner) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse. Kugeza ubu, impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana, kandi iperereza riracyakomeje.
Victoria Jones yari umukobwa wa Tommy Lee Jones n’uwahoze ari umugore we wa kabiri, Kimberlea Cloughley. Mu myaka ye ya mbere, yakurikiye se mu mwuga wa sinema, agaragara muri filime Men in Black II, akanakina muri seri One Tree Hill no muri filime The Three Burials of Melquiades Estrada, yayobowe na se.
Inkuru ya PageSix ivuga ko nubwo nyuma yaje guhagarika gukina filime, yakomezaga kugaragara rimwe na rimwe afasha se mu birori bitandukanye by’abanyamideri.
